Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyamabaga mu Rwanda bakomeje kwibaza iby’ikiraro cyo mu kirere cyari giteganijwe kubakwa mu karere ka Kicukiro muri Kicukiro Centre aho hubatswe igitandukanye nicyo umujyi wa Kigali werekanye mu gishushanyo mbonera.
Mu gishushanyo cy’uyu muhanda cyatangajwe n’umujyi wa Kigali kigaragaza umuhanda wo mu kirere mu gihe no munsi wawo hanyura indi mihanda inyuranyuranamo.
Mu minsi itari mike iki gishushanyo gisohotse imirimo yaratangiye umuhanda utangira kubakwa na sosiyete y’Abashinwa gusa mu munsi ishize nibwo hatangajwe ko umuhanda wuzuye ariko benshi bibaza uko uzahura na cya gishushanyo mbonera bikayoberana.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa twitter yagize ati: “Umushinwa twamusabye kubaka flyover yiyubakira dodane“
Nyamara nubwo benshi banenze uko uyu muhanda wubatswe binyuranye n’igishushanyo cyawo cyagiye hanze, harimo ugushishoza guke kuko iki kiraro cyubatswe gifite indi mihanda ikinyuze munsi aho iyindi mihanda izanyura dore ko ari ikiciro cya mbere cyarangiye ko indi mirimo yo gukomeza kuwubaka neza izakomeza mu minsi iri imbere.
Umushinwa twamusabye kubaka flyover none yubatse dodani 😄😄😄 pic.twitter.com/FHIJqmcoSs
— Be Humble🇷🇼🇷🇼 (@berry___31) June 17, 2022