Umubyeyi wa Niyonkuru Fabrice umwana wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera impano n’ubuhanga budasanzwe afite ari mu byishimo byo kuba yakuwe mu buzima bwo gusembera agahabwa inzu nziza.
Niyonkuru Fabrice wo mu Kagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, ni umwana wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera impano afite zirimo kuvuga imivugo, gusa ntiyahwemye kugaragaza ko we n’umuryango we babayeho mu buzima bubi batewe no kuba se yarabataye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwubatse iyi nzu ni bwo bwaje kuyishikiriza uyu mubyeyi n’umwana we ndetse batangaza ko iyi nzu yatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 15.
Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri twitter benshi bakomeje kunenga iyi nzu bavuga ko idakwiye kuba yaratanzweho miliyoni 15 ngo cyeretse niba barayubakiye i Kigali bakayijyana i Nyamasheke ngo naho ubundi iyi nzu ntabwo yakubakwa na miliyoni 15.
Uwiyita “Urinde wiyemera” yagarahaje ko iyi nzu idakwiye aya mafaranga yongera ho ko amafaranga ya Leta ashobora kuba bayabara mu magande.
Yagize ati: “Inyamasheke inzu imeze gutya Iba ihagaze 15M cyakoze amafaranga ya Leta ashobora kuba ari amagande”
Uwiyita “Umusore w’imanzi” nawe yunzemo amusubiza agira ati: “Ubundi iyo nzu ukuyemo ikibanza twayubakira million imwe ni bihumbi magana rindwi Washiraho nikibanza wenda cya 1m igahagarara 2,700,000″
Naho “Doris” we yabibukije ko muri iriya nzu harimo ibikenerwa byose ku buryo nta kabuza ishobora kuba yaratwaye ako kayabo.
Ati: “Arkx komubihakana, inzu irimo Umuriro, Tank, imbabura, HP, umuceri, iwunga ibitanda naza matera,… ubwox buriya buto uzi ayobwaguze ntiwongere kuvuga nyamasheke yacu”
Iyi nzu yahawe umubyeyi wa Fabrice Ubuyobozi bwatangaje ko yatwaye agera kuri miliyoni 15, irimo ibikoresho byose nkenerwa mu rugo birimo; ibitanda na matora, ikigega, igikoni, ubwiherero n’ubwogero n’ibindi.