Mu gitaramo umuhanzi The Ben aherutse gukorera mu gihugu cy’u Burundi mu mpera z’icyumweru gishize ,cyagaragayemo udushya dutandukanye turimo kwakirwa n’abantu uruvunganzoka, guhindura aho igitaramo cyagombaga kubera ariko kandi si ibyo gusa kuko havuzwemo ubujura n’inshyi zavugije ubuhuha.
The Ben yaherekejwe n’abantu batandukanye bo mu Rwanda barimo abahanzi, abanyamakuru, abashabitsi batandukanye n’izindi ngeri zitandukanye.
Muri abo kandi harimo na Alex Muyoboke usanzwe amenyerewe mu kureberera inyungu z’abahanzi batandukanye by’umwihariko abakanyujijeho mu myaka yo hambere ,aha twavuga nka Tom Close, Dream Boys, Charly&Nina n’abandi.
Muri icyo gitaramo rero ngo hagiye hatahurwa amanyanga yari yagambiriwe gukorwa na bamwe mu badashaka ko igitaramo cya The Ben kigenda neza.
Aha twavuga nk’ibyavuzwe ko umunyamakuru Fatakumavuta yari umwe mu babiri inyuma, aho ngo yagiye amanika amafoto ya Bruce Melodie aho kumanika aya The Ben bamubaza icyo agamije akaryumaho.
Tugarutse kuri Muyoboke rero nk’umuntu wari umwe mu mashyiga y’inyuma y’abakurikiranye imigendekere y’igitaramo cya The Ben, ntiyari kureba ibyononekara ngo arebere gutyo gusa , aho ngo yabonye umwe mu basore b’abashabitsi uzwi nka X-Dealler ashaka gucuruza amatike mu buryo bwa magendu aba yamuteye imboni niko gusimbuka ngo aba amukubise urushyi.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu banyamakuru babibonye wari i Burundi, avuga ko uyu Muyoboke yakubise uyu musore akongeraho ko ivumbi ryatumutse.
Ati“Bazanye ubumayibobo bwo kujya gucuruza amatike i Burundi.Muyoboke yaraje agukubitira urushyi uwitwa X-Dealler mbona ivumbi riratumutse.”
Si ibyo gusa kuko bwiza dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko ngo habayeho guterana amagambo maze Muyoke asubyamo urundi rushyi inzego z’umutekano zirimo polisi zirakangarana gusa bahise babakiza.
Ikindi n’uko ngo Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family yari agiye gufungwa kubera imvururu ariko Muyoboke arahagoboka aramutambamira.