Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rweretse itangazamakuru abasore babiri bacyekwaho icyaha cyo kwiba umuntu amafaranga arenga miliyoni babanje kumuniga.
Ku wa gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2021 nibwo urwego rw’ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru abasore babiri bibye umuturage amafaranga miliyoni na magana abiri (1200000) ndetse na terefoni ngendanwa babanje kumuniga nkuko yabitangaje.
RIB ivuga ko aba basore babiri basanzwe ari abajura kandi bakoresha amayeri atandukanye ndetse hari n’igihe biba abantu babanje kubaniga. Nsengiyumva Noël wibwe anizwe yavuze ko amafaranga bari bamwibye ari ayo bari bagiye kugabana mu nama abanamo n’abandi baturage.
Yagize ati “Nari ndi kuva mu Busanza ndamanuka ntashye ngera ahantu mu ishyamba mu muhanda w’igitaka mpura n’abahungu babiri baraniga banyambura amafaranga nari mfite na telefoni hanyuma ngiye kubirukaho bantera ubwoba, bantera amabuye ndabihorera ndigendera.” Yakomeje avuga ko bakimara kumwiba atatanze ikirego kuko nta bimenyetso yari afite bigaragaza ko yibwe.
Nsengiyumva wibwe aya mafaranga araburira abaturage bose kwirinda kugendana amafaranga mu ntoki mu rwego rwo kwirinda ko bahura n’ubutekamutwe bishobora gutuma bayatakaza.
Aba basore bose uko ari babiri baremera ko batuburiye uyu mugabo ariko bagahakana ko bamunize gusa bemera ko bamutekeye umutwe bakayamwiba.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bantu bibye umuturage bamunize akanashimangira ko kuvuga ko ari abatubuzi ari uko bazi ko icyaha bakoze gahanishwa imyaka myinshi kurusha iy’ushinjwa ubutubuzi.
Ati “Bafatiwe mu bikorwa by’ubujura bukoreshejwe kiboko buba bwakozwe n’abantu habayeho kugirira nabi umuntu. Uyu mugabo bamwibye amafaranga bahuye nawe bari bamugenze runono bamenye ko yafashe amafaranga bari bagiye kugabana mu matsinda yabo, bageze ahantu baramuniga barayamwaka.”
Yongeyeho ko mu mayeri bakoresheje harimo ayo guta igifurumba bakabwira umuntu ko ari amafaranga bakamushuka ngo bajye kuyagabana yagenda bakayamwiba. Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kugendana amafaranga mu ntoki.
Aba basore bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB Kicukiro bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icy’ubujura bukoreshejwe kiboko n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Baramutse bahamijwe n’urukiko ibyaha bakurikiranyweho bahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.