Ku wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2022, Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Umubano II mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda.
Uyu mwarimu yigishaga uwo mwana mu masomo y’ikigoroba (Cour du Soir), akajya amukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Amakuru avuga ko uwo mwarimu yajyaga akunda gusoma uwo mwana, akanamukoza intoki mu gitsina ndetse ko yabikoze mu bihe bitandukanye yigisha uwo mwana.
Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Kuri uwo munsi kandi RIB yafunze undi mwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Saint Jean Bosco de Shangi mu Karere ka Nyamasheke.
Uwo mwarimu w’imyaka 26 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana batatu bafite imyaka icyenda y’amavuko. Nabo yabigishaga amasomo y’ikigoroba (Cour du Soir) akajya abakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uwo mwarimu bivugwa ko yajyaga ashyira intoki ze mu gitsina cy’abo bana ababwira ko ari kubakorera isuku. Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Shangi mu gihe iperereza rikomeje. RIB yatanze umuburo ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gusambanya abana, babahohotera bagamije ishimishamubiri bitwaje umwuga bakora.
Yasabye abantu bose bafite amakuru kuri iki cyaha, kujya bihutira kuyatanga kugira ngo akurikiranwe. Ababyeyi basabwe kandi kugira amakenga, bagakurikirana uko abana babo babayeho buri munsi. Ikindi kandi basabwe kujya bagenzura imico y’abantu baha imirimo yo kwita ku bana babo.
Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Iyo gusambanya umwana byakorewe umwana uri munsi y’imyaka 14, igifungo kiba icya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.