Imirimo yo kubaka umuhanda uhuza akarere ka Mpigi n’Umujyi wa Kampala, yahagaze mu buryo butunguranye kubera igiti bivugwa ko kirimo imyuka y’abakuru kiri aho wagombaga kunyura.
Ni ibyatangajwe na Minisitiri wa Uganda w’umurimo n’ubwikorezi, Gen Katumba Edouard Wamala, ubwo yari yitabye inteko ishinga amategeko ngo mu rwego rwo gutanga ibisobanuro ku mishinga imwe n’imwe yagiye idindira.
Gen Katumba yabwiye inteko ya Uganda ko nk’imirimo yo kubaka umuhanda Mpigi-Kampala yadindiye, kubera ko hari umuryango uri gusaba Leta ya Uganda miliyoni 500 z’amashiringi (arenga Frw miliyoni 176) zo gushimisha abakuru, kugira ngo igiti kiri mu gace utuyemo gitemwe imirimo yo kubaka ibone gukomeza.
Gen Katumba yavuze ko Leta ya Uganda yahaye uwo muryango miliyoni 150 z’amashiringi (Frw miliyoni 42.5) kugira ngo igiti gitemwe, gusa abawugize bavuga ko atashimisha imyuka y’abakuru.
Ati: “Ntidutwara ubutaka tudatanze ingurane. Urugero ni igiti kiri ku muhanda munini Mpigi-Kampala aho ubwoko bumwe bwavuze ko imyuka yabwo yose iri muri icyo giti. Bari gusaba miliyoni 500 z’amashiringi kandi ntidushobora gukomeza. Bahawe miliyoni 150 z’amashiringi baravuga ngo ntiyashimisha imyuka.”
Gen Katumba yavuze ko imirimo yo kubaka uyu muhanda izasubukurwa ari uko ba nyiri kiriya giti bahawe ingurane.