Binyuze mu ibaruwa ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali bwamenyesheje umujyi wa Kigali ko nibatabaha amafaranga yo kwitabaza ikipe yabo ishobora gusenyuka.
Ibi ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali bwabitangaje bubinyukije mu ibaruwa bandikiye umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Kamena 2024.
Iyi baruwa isinyweho na Shema Fabrice, AS Kigali yatangiye ira iti: ”Tugendeye ku nama ya komite nyobozi y’ikipe yateranye kuri uyu wa Kabiri igaruka ku hazaza h’ikipe ya AS Kigali, komite nyobozi ya AS Kigali inejejwe ko kumenyasha umujyi wa Kigali ko bagomba kwishyura ibirarane by’imishahara y’abakinnyi n’amafaranga yo kugurwa bingana na Miliyoni 149 (149,990,000 Frw) bitarenze tariki 9 Kamena, ndetse no kwerekana uburyo bwo kuzatanga amafaranga yo gufasha ikipe mu mwaka utaha w’imikino angana na miliyoni 600 (600,000,000 Frw) bitarenze tariki 9 Kamena uyu mwaka.”
Iyi baruwa isozwa komite nyobozi igaragaza ko muri ubu busabe bubiri batanze nibadahabwamo ibisubizo byiza, bazafata umwanzuro wo gukura ikipe ya AS Kigali mu marushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Umwaka ushize w’imikino ikipe ya AS Kigali yagowe cyane n’ikibazo cy’amikoro ndetse hari aho byageze abakinnyi bagatangira gukina babizi ko nta mushahara bateganya vuba.