Umufaransa Arsène Charles Wenger wamenyekanye cyane nk’umutoza wa Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza, ari i Kigali aho yitabiriye Inteko Rusange ya 73 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi.
Iyi nteko iteganyijwe kuba ku wa 16 Werurwe 2023, ikazasiga i Kigali hatorewe Perezida wa FIFA nta gihindutse ugomba gukomeza kuba Gianni Infantino uyiyobora.
Mu bagomba kuyitabira harimo Arsène Wenger kuri ubu ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru ku Isi muri FIFA wamaze kugera i Kigali.
Uretse uyu mukambwe, byitezwe ko ababarirwa mu 2,000 bo mu mihanda yose y’Isi bazitabira iriya nteko rusange.
Wenger yaherukaga i Kigali muri Gicurasi 2021, ubwo yari yahitabiriye inama ya Komite Nyobozi ya CAF yabereye muri Serena Hotel aho izaba iyobowe na perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe.