Umuhanzikazi Nyarwanda Uwayezu Ariel uzwi ku izina rya Ariel Wayz yagaragaye ari mu rukundo n’umukobwa mugenzi we basangira akabisi n’agahise baterana imitoma kakahava.
Ibi uyu muhanzi yabigaragarije mu ndirimbo ye yitwa ”10Days” yashize ahagaragara iri kuri EP ye yitwa ”Love & Lust” akaba agaragara muri iyi ndirimbo ari gukina urukundo n’umukobwa mugenzi we witwa Donia Sbika. Iyi ndirimbo yashyiriye amashusho hanze ni imwe mu ziri kuri EP aheruka gushyira hanze igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo Your Love, Uwanjye, Chamber, Everyday , deeper n’iyi yakoreye amashusho.
Kuva iyi ndirimbo itangiye kugeza irangiye, aba bakobwa bakinamo urukundo ari babiri gusa, bagateteshanya kakahava. Muri iyi ndirimbo humvikanamo cyane uyu muhanzikazi atera imitoma uyu mukobwa amubwira ko amukunda bitarabaho.
Hari aho agira ati “Ni ibintu byinshi byo guterekerezaho. Hari amagambo menshi yo kuvuga. Hari urukundo rwinshi rwo kurinda. Hari ikintu wihariye. Biragoye kujya kure yawe, biragoye kureka ko ugenda[…] wahuje n’inzozi zanjye reka nguhe urukundo. Nshaka guhindura ibyo utekereza, nshaka kuba umwe rukumbi.”
Iyi ndirimbo ahantu hose uyu muhanzikazi yayishize yaba kuri YouTube na Instagrama yafunze aho abantu bashobora gutangira ibitekerezo (Comments) bivuze ko nta wemerewe kuyitangaho igitekerezo.
Iyi ndirimbo y’uyu muhanzikazi iri kuri EP ye ya mbere. Ubwo yayamazaga yashyize hanze amafoto amugaragaza afite ururabo rwa “rose” rushushanya urukundo hanyuma ku gice cyo hejuru amabere ye asa nk’agaragara igice kimwe.
Ni EP uyu mukobwa avuga ko igaruka ku mateka ye bitewe n’urugendo rw’urukundo yanyuzemo, ariko kandi akanavuga mu buzima busanzwe bitewe n’ibyo abona hanze aha.
Uyu muhanzikazi kandi hashize iminsi atandukanye n’uwari umukunzi we Juno Kizigenza basa n’abazamukanye ndetse kuri ubu bakaba batagicana uwaka.