Umuhanzikazi umaze kumenyekana mu Rwanda Ariel wayz akomeje kwibasirwa n’abatari bake bakoresha imbuga nkoranayambaga ku ifoto yashize hanze yambaye ubusa hejuru agaragaza amabere.
Ni ifoto yashize ku rukuta rwe rwa twitter ku munsi wo ku cyumweru tariki 5 Ukuboza yamamaza EP agiye gushira ahagaragara mu nsi itanu nkuko yabitangaje. Mu magambo yaherekeje iyi foto yagize ati: My first Ep Love & Lust is coming out in 7 dayz from now ugenekereje mu kinyarwanda bivuga ngo: ”EP yanjye ya mbere yitwa Love &Lust igiye kujya hanze mu minsi irindwi uhereye uyu munsi”
Iyi foto yayiherekesheje amagambo yo gushimira uwayifotoye, uwayitunganije ndetse na Producer uri gutunganya iyi EP ari we Davidenko.
Nyuma yo gushyiraho iyi foto benshi mu bafana be batangiye kumwibasira bamushinja kwiyandarika ku karuba ko mu muco nyarwanda nta munyarwandakazi wo gushira ubwambure bwe ku karubanda nkuko yabikoze. Hari nabandi bagiye bamwibutsa uko yitondaga mbere atari yamamara ariko nyuma amaze kubaka izina ngo akaba atangiye kwiyandarika atari yamara igihe kinini.
Uwitwa Ariella coeur yagize ati: ”Reka ubucucu wamukobwa mbere twagukunda utamera gutyo none wabaye ubaye indaya neza neza ayo mabere sayo gushyira hanze”
Undi wiyise why Rwamowandahiro yagize ati: ”Konsa Juno kizigenza aho sibimwe bita konsa icyihebe ubu aka kanya ibere naha arigejeje mucutse yo kanyagwa nubundi arakuze”
Ariel Wayz si ubwa mbere avugwaho gushyira hanze ifoto ye ko no mu minsi yashize hanze ifoto ye agaragaza amabere ari kwamamaza indirimbo ye na Juno Kizigenza bavugwaho urukundo rukomeye.