Umubyeyi w’imyaka 37 y’amavuko utuye mu gace ka Kiziba, Kagango mu karere ka Sheema aratakambira ubutabera bwa Leta ya Uganda ngo bumurenganure nyuma yo kumara imyaka 6 anywa imiti igabanya ubukana bwa SIDA kandi nta yo arwaye.
Nk’uko inkuru ya Daily Monitor ibisobanura, uyu mugore witwa Faridah Kiconco ubwo yari atwite mu 2011, mu kigo nderabuzima cya Kabwohe IV bamusabye kubanza kwisuzumisha SIDA, arabyemera, umuganga amuha igisubizo cy’uko yanduye iyi ndwara idakira.
Guhera ubwo n’ubwo ngo yumvaga nta kibazo cy’ubuzima afite, yatangiye kunywa imiti ya ARV ikunze gukoreshwa n’abafite ubwandu bwa SIDA.
Ati: “Ubwo natangiraga kunywa ARVs, nta kibazo cy’ubuzima nari mfite, ariko nemeye kujya nyinywa ku bw’ineza y’ubuzima bwanjye.”
Tariki ya 11 Nyakanga 2012, Kiconco yabyariye mu bitaro bikuru bya Mbarara, ku ya 12 Kanama 2017 abyarira undi umwana ku kigo nderabuzima cya Kabwohe VI, akomeza kunywa iyi miti. Hashize ukwezi abyaye umwana wa kabiri, Kiconco avuga ko iyi miti yatangiye kumugiraho ingaruka, uruhu ruhinduka umuhondo, ingingo z’umubiri zirimo impyiko n’umwijima ntizongera gukora neza.
Kiconco wari watangiye kugira amakenga, yasubiye mu kigo nderabuzima cya Kabwohe VI kugira ngo bongere bamusuzume, bahita bamwohereza mu bitaro bikuru bya Mbarara, aho byagaragaje ko atarwaye SIDA.
Hashize iminsi itatu avuye kuri ibi bitaro, uyu mubyeyi yasubiye ku kigo nderabuzima cya Kabwohe VI, yereka abaganga ko bamuhaye amakuru atari yo ku bipimo.
Ati: “Hashize iminsi itatu, barampamagaye maze bamaze kureba ibyavuye mu bipimo, bemeza ko ntarwaye HIV.”
Mu 2018, Kiconco yahise agana urukiko rukuru rwa Mbarara aherekejwe n’umwunganizi Me Amon Aruho. Basabye impozamarira ariko kugeza ubu ntabwo urubanza rwabo ruratangira kuburanishwa.
Me Amon asobanura impamvu y’iki kirego ati: “Za ARVs zangije ingingo z’umubiri we nk’impyiko n’umwijima. Turashaka ko ahabwa impozamarira kubera ingaruka yagizweho na ARVs.”
Uyu munyamategeko asobanura ko urubanza rwagombaga kuba ariko icyorezo cya korona kirarukereza, hikubitiraho ko umucamanza Jane Kiggundu wagombaga kuruburanisha yasezeye muri aka kazi. Urukiko rukuru rwa Mbarara rusobanura ko hategerejwe undi mucamanza uzaburanisha uru rubanza.