Umusore w’umunyarwanda DJ Dizzo uba mu bwongereza yabwiwe n’abahanga mu buvuzi ko asigaje iminsi 90 gusa yo kubaho bitewe n’uburwayi afite. Hakaba hatangiye gukusanywa ubufasha bwo kumugarura mu Rwanda ngo abe ariho azapfira nk’uko yabyifuje.
DJ Dizzo ubusanzwe witwa Mutambuka Derrick, mu misni ishize nibwo yabwiwe ko asigaje amezi atatu gusa yo kubaho bitewe n’uburwayi bwa cancer afite yageze mu bihaha, ku mwijima no ku magufwa ari hejuru y’ikibuno.
Mu 2018 ubwo yari yujuje imyaka 19 nibwo yamenye ko arwaye Cancer yari iturutse ku kibyimba yarwaye mu muhogo.
Icyo gihe yarivuje ndetse icyizere cyo kubaho kirushaho kwiyongera cyane ko yabonaga ibimenyetso by’uko yakize.
Mu 2021 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyakamejeje ku Isi yose, DJ Dizzo ntiyari akibona uko ajya kwa muganga gukurikirana uburwayi bwe usibye ko ku bwe yumvaga yarakize. Nyuma y’igihe DJ Dizzo yatangiye kuribwa mu nda, agiye kwivuza mu Ukuboza uwo mwaka bamenya ko yaje gufatwa n’indi cancer yo mu rukenyerero.
Mu minsi ishize, DJ Dizzo yaje kumenyeshwa n’abaganga ko asigaje amezi atatu yo kubaho. Ku myaka 23 ntabwo byari byoroshye kuri uyu musore kwakira ko agiye kwitaba Imana. Icyakora nubwo byari bigoye kubyakira, DJ Dizzo yahise agira icyifuzo kimwe mu buzima bwe, asaba Imana ngo izamuhe gusoreza ubuzima bwe mu Rwanda, igihugu cyamubyaye.
Nyuma yo kubona icyifuzo cy’uyu musore, inshuti ze zatangiye gukusanya ubushobozi bwamufasha kugishyira mu bikorwa, batangira urugendo rwo gukusanya 8 500£ hafi miliyoni 9Frw yazamufasha muri uru rugendo.
Mu buryo bwo gukusanya ubu bushobozi, inshuti za DJ Dizzo zifashishije urubuga rwa Go Fund, ndetse abari mu Rwanda bo bakaba bakwifashisha nimero y’umubyeyi we Remy Mutambuka 0788351760.