APR FC ishobora guterwa mpaga kubera guhuriza mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga barindwi aho kuba batandatu nk’uko amategeko agenga Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda abiteganya.
Ibi byabaye mu mukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024, guhera saa Cyenda, wari wakiriwe na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium.
Amategeko agenga amarushanwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, yavuguruwe ku wa 1 Nzeri 2024, Ingingo ya 8.2 ivuga ko “Amakipe yo mu cyiciro cya Mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino abakinnyi b’abanyamahanga batarenze 10 no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga batarenze batandatu mu kibuga.”
Ibi byatangiye kubahirizwa ku Munsi wa Gatatu wa Shampiyona ndetse na APR FC yo ibikurikiza ihereye ku mukino yahuyemo na Etincelles FC ku wa 29 Nzeri, aba ari na ko bigenda ku mukino yakurikijeho wa Gasogi United ku wa 20 Ukwakira 2024.
Ku mukino wa Gorilla FC wabaye ku Cyumweru, APR FC yari yitabaje abakinnyi icyenda b’abanyamahanga muri 20 yashyize ku rupapuro rw’umukino.
Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga, abanyamahanga batandatu bari Pavelh Ndzila wo muri Congo Brazzaville, Aliou Souané wo muri Sénégal, Seidu Yussif Dauda wo muri Ghana, Richmond Lamptey wo muri Ghana, Lamine Bah Mahamadou wo muri Mali na Victor Mbaoma Chukwumeka wo muri Nigeria.
Ibi bivuze ko mu mpinduka APR FC yagombaga gukora mu mukino, uko yari kujya yinjizamo umukinnyi w’umunyamahanga, hari undi munyamahanga wagombaga gusohoka kugira ngo itagira abarenze batandatu.
Ni ko byagenze mbere y’uko igice cya kabiri gitangira kuko Umutoza Darko Nović yakoze impinduka ebyiri; Umunya-Uganda Taddeo Lwanga asimbura Umunya-Ghana Dauda Yussif Seidu mu gihe Umunyarwanda Dushimimana Olivier yasimbuwe n’Umunyarwanda Ruboneka Bosco wari wabanje ku ntebe y’abasimbura.
Ibyo bivuze kandi ko APR FC yari isigaranye abakinnyi babiri b’abanyamahanga ku ntebe y’abasimbura, ari bo Mamadou Sy wo muri Mauritania na Nwobodo Chediebere Johnson wo muri Nigeria, bombi bishyushyaga hanze.
Ku munota wa 54, abatoza ba APR FC babonye ko kubona igitego bikomeje kugorana, dore ko umukino wari ukiri ubusa ku busa ndetse nta buryo bugaragara barabona bugana mu izamu, bahitamo gukora impinduka.
Ku wari ku kibuga, abona uko abakinnyi bahagaze mu kibuga ku ruhande rwa APR FC, ndetse akabona ko hagiye kujyamo abanyamahanga babiri bari basigaye, icyagombaga guhita kiza mu ntekerezo ni ukwibaza abanyamahanga babiri bavamo.
Njye nahise ntekereza Richmond Lamptey na Victor Mbaoma, ariko niba hari abandi batekerezaga uko, ibyo twabonye biratandukanye cyane.
Hagati aho kandi, Umunya-Nigeria Victor Mbaoma akibona ko Mamadou Sy agiye kwinjira, yahise asohoka mu kibuga kuko yari abizi ko uko byagenda kose atahurira n’uyu Munya-Mauritania mu kibuga kandi bakina umwanya umwe ndetse abanyamahanga buzuye.
Mu gihe Mbaoma yasohokeraga ku izamu rya Gorilla FC aho APR FC yari igiye gutera koruneri, Umusifuzi wa Kane, Nsabimana Célestin yerekanye ko mu kibuga havamo nomero 17 ari we Tuyisenge Arsène agasimburwa na nomero icyenda ari we Mamadou Sy naho nomero 15 ari we Nwobodo Chediebere agasimbura nomero 26 ari we Richmond Lamptey.