Nyuma yo gusezerera Al Hilal muri 1/2 kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024.
Wari umukino wa mbere wa 1/2 cya CECAFA Kagame Cup imaze iminsi ibera muri Tanzania aho Al Hilal yo muri Sudani yakinaga na APR FC yo mu Rwanda.
Benshi bemezaga ko ari igipimo cyiza kuri APR FC yo mu Rwanda kugira ngo irebe urwego iriho mbere yo kwinjira mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League aho izahura na Azam FC yo mu Rwanda.
Iminota 10 ya mbere y’umukino yihariwe na Al Hilal, umupira wakinirwaga mu rubuga rwa APR FC ariko na Al ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonye.
Ku munota wa 11 bahinduriye umupira Mbaoma akozaho igituza ariko Ruboneka ateye mu izamu atera agapira gato kifatirwa n’umunyezamu.
Nyuma y’uyu munota, Al Hilal yongeye kwigarurira umukino, APR FC agapira iragashaka irakabura.
Guhera ku munota wa 23 wabonaga APR FC itangiye gutinyuka noneho bagerageza no gukinira mu buruga rwa Al Hilal.
Yaje kubona amahirwe akomeye ku mupira Mbaoma yahinduriwe maze akawufunga neza mu rubuga rw’amahina agatera mu izamu ariko bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.
Ku munota wa 54, Mbaoma yongeye gucomekerwa umupira mwiza mu rubuga rw’amahina atera mu izamu ariko umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Muri iki gice cya kabiri APR FC yagerageje gusatira ndetse irema uburyo bwinshi bw’ibitego ariko ntibabasha kububyaza umusaruro.
Ni nako yagiye ikora impinduka, Victor Mboama, Dushimimana Olivier na Mugisha Gilbert bavuyemo baha umwanya Mamadou Sy, Ndayishimiye Dieudonne na Richmond Lamptey. Umukino warangiye ari ubusa ku busa bahita bitabaza amanota 30 y’inyongera na yo yarangiye ari ubusa ku busa
Bahise bitabaza penaliti zaje kurangira APR FC igeze ku mukino wa nyuma kuri penaliti 5-4. Abakinnyi 5 bose Ndayishimiye Dieudonne, Niyigena Clement, Kategaya Elie, Byiringiro Gilbert na Mamadou Sy bazinjije ni mu gihe Al Hilal yahushije iya nyuma.
Ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru, APR FC izahura n’ikomeza hagati ya Al Wadi na Red Arrows.