APR FC yatangiye kuganiriza Joackim Ojera, rutahizamu wa Uganda Revenue Authority watijwe Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino.
Ojera yakinnye imikino yo kwishyura muri Rayon Sports, ndetse yigarurira imitima y’abakunzi b’iyi kipe y’ubururu n’umweru n’aba ruhago muri rusange. Amakuru yamenyekanye ni uko APR FC yakomanze mu ikipe ya URA FC ibaza amakuru y’uyu mukinnyi, na yo ibohereza kuganira n’uhagarariye uyu mukinnyi.
Inkuru yageze kuri Ojera ari muri Kenya, ariko ubu yasubiye iwabo muri Uganda aho akomeje kuganirira n’amakipe atandukanye nka APR FC na Rayon Sports zimwifuza.
Nubwo bimeze bityo, uyu mukinnyi ubwo yavaga mu Rwanda agiye mu biruhuko mu mpera za Gicurasi, Rayon Sports yatangaje ko yamaze kumushakira ibyangombwa by’imyaka ibiri byo gukorera mu Rwanda. Ni ibintu byacaga amarenga ko yaba yaramaze no kwemera kongera amasezerano muri Murera.
Uyu mukinnyi araza yiyongera kuri bagenzi be b’Abanya-Uganda Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeje kwifuza, barimo Allan Kayiwa wa Express FC wahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi [13] muri Shampiyona ya Uganda y’umwaka wa 2022/2023 ndetse na Milton Karisa wa Vipers SC.
Mu mezi atandatu amaze gukina mu Rwanda, Ojera ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane bitewe n’imikinire yiganjemo amacenga menshi n’umuvuduko.