Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Harelimana Joseph uzwi ku mazina ya Apôtre Yongwe ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahanishwa igihano cy’igifungo gisubitse cy’umwaka umwe, acibwa n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 Frw.
Urukiko rwa Gasabo rumuhamije icyaha nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Apôtre Yongwe yashukishaga abantu kubatinyisha ikibi kugira ngo bamuhe amafaranga abasengere abandi akabizeza icyiza.
Ibi bikorwa byatumye Apôtre Yongwe asabirwa n’ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, ariko nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha, hiyongeraho kuba Apôtre Yongwe yaraburanye yemera icyaha anagisabira imbabazi.
Urukiko rushingiye ku gihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri yagombaga guhabwa ariko gishobora kugabanywa, Apôtre Yongwe yahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 Frw.
Icyakora urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwatangaje ko ibihano bihawe Apôtre Yongwe bisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, bivuze ko ahita afungurwa ariko mu gihe cy’umwaka akaba agomba kwitwararika kugira ngo adakora icyaha.
Apôtre Yongwe yafashwe tariki 01 Ukwakira 2023, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ibizwi nka ‘escroquerie’ mu rurimi rw’Igifaransa.
Apôtre Yongwe ni we washinze Televiziyo ya YONGWE TV ikunze gutambutswaho amakuru atandukanye mu by’iyobokamana n’imyidagaduro, akaba yarakunze kugaragara mu biganiro binyuzwa kuri YouTube bigaruka ku myemerere ye mu by’iyobokamana no ku myitwarire y’abandi bapasiteri mu myigishirize yabo.