Mu giterane ‘Ndi Hano Worship Concert’ cyateguwe n’umuhanzi Christian Irimbere cyabaye kuri uyu wa 10 Nzeri 2023, cyabereye kuri Christian Life Assembly i Nyarutarama, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu niwe wabwirijemo aho yari afite icyigisho kigira kiti “Imbaraga zo kuramya mu mwuka no mu kuri” aho yifashishije ijambo ry’Imana riri muri 1Samuel 16:14-18.
Hari aho yageze agaruka ku buryo abahanzi baririmbira Imana, abaririmba indirimbo zisanzwe babarusha amafaranga kandi baririmba ibyo yise ‘Ibishenzi’
Yagize ati “Abaririmba igishenzi babarusha amafaranga, babarusha ibintu batunze, bakurura benshi, bafite uburyo bw’imyambarire yabo iyo udafashe iyo myambarire uhabwa akato, bakurura n’abarimo abacu, bafite abafana benshi cyane kuburyo bibera ikigeragezo abaririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse biragora kugira ngo bakundwe nka bo.”
Apôtre Ndagijimana Masasu yanenze abarokore benshi kuko abashyigikira abahanzi babo bakiri bake. Yavuze ko wasanga iyaba uyu muhanzi Christian yarapfumuye amatwi, umusatsi yarawugize nk’amahurungure y’ihene, avuga ko ari umutinganyi ubu wasanga hari kuba huzuye abantu benshi.
Ati “Abenshi muva hano muririmba Haleluya mwagera hanze mukaririmba Ndombolo, murafasha inzererezi zirirwa mu mihanda zisambana n’abakobwa mugatererana abazima. Murafasha amabandi, ariko igihe kirageze…”
Yakomeje avuga ko abakristo by’umwihariko bakwiye kureka indirimbo z’isi burundu. Yitanzeho urugero agaragaza ukuntu yahoze mu by’isi nyuma akaza kubivamo, yerekana ukuntu yabaye umubyinnyi kabuhariwe w’injyana zirimo Rock& Rol, Rumba n’izindi akanatwara ibihembo ariko yajya gutera iby’isi umugongo akabivamo abivuyemo.
Yakomeje avuga ko abirata ngo bararya isi, ngo barasohokera za Bujumbura bibeshya cyane kuko Bujumbura nziza ari iyo mu gihe cye, ati “Ubwo muzi Bujumbura yo mu 1978?”
Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu yagaragaje ko ababajwe n’ukuntu abahanzi batunzwe no kugaragaza ikimero babayeho neza ariko abaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana bakicira isazi mu jisho.
Iki gitaramo cyari icya mbere umuhanzi Christian Irimbere yakoze nyuma y’imyaka 7 atangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga.