Umushumba w’itorero Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr Paul Gitwaza, aravuga ko u Rwanda rurimo ba Pasiteri b’inzererezi barenga ku mabwiriza yashyizweho ajyanye na gahunda yo gushyingira.
Mu isengesho ryiswe ‘Afurika Haguruka’ rimaze icyumweru riba, Apôtre Gitwaza yavuze ko bidakwiye ko umukobwa usenga ashakana n’umusore w’umupagani, cyangwa ujya gusenga kubera ko ashaka umugeni.
Yagize ati: “Abakobwa bacu bakunda abahungu bo hanze, b’abapagani. Abapagani bo hanze bagashaka abakobwa bacu bo mu rusengero. Wamubwira, ngo ‘Oya Pasite, narabisengeye, ni ukuri Imana yaramunyeretse’. Imana iza kukwereka umupagani?! Iyo ni Imana ya he? Imana ntikwereka umupagani.”
Gitwaza yavuze ko amatorero yashyizeho amategeko agenga umuhango wo gusezeranya, ariko abapasiteri bamwe bayarengaho.
Ati: “Dushobora gushyiraho amategeko y’amezi 6 ariko hari abapasiteri aha b’inzererezi, babashyingira babahaye ifaranga. Tujya kureba gutya, tukabona barabashyingiye. Wowe uranga, bati ‘Yuuhu! Akira 50 milles’, ejo bakamushyingira. Twebwe nk’amatorero dushyiraho ayo mategeko, ariko bo bakagira za ‘panya roads bajya gushyingirirwamo’. Barabashyingira buri munsi hanze.”
Uyu muvugabutumwa yahamije ko uku kudahuza kutarangwa muri Kiliziya Gatolika. Ati: “Kubera iki dutandukanye na Catholique? Catholique ni imwe. Naho twe umuntu wese arabyuka, akaba Prophète, akaba Apôtre. Wenyine mu gitanda, arat…ngo ariko ni irihe zina ryiza? Agakora ‘Njenjenje, karirengura…’ Apôtre! Agahita aba Apôtre. Aricyara akavuga ngo ariko izina rigezweho ni irihe? Wenyine akabyuka mu gitondo, akajya kuri YouTube ngo ‘Archbishop Nsenga Mana’. Ni uko bikaba birafashe. Kubera ko hari inzererezi z’aba YouTube na bo, ngo ‘Archbisho, Archbisho!’, rya zina rigafata.”
Gitwaza yasobanuye ko umuntu wihaye izina ry’ubushumba muri ubu buryo ashyingira abarimbuka. Ati: “Uwo nguwo ashyingira abajya ikuzimu bose. Abamanuka bajya mu mwobo bose arabashyingira. Kuko ntiyabaye uwo kubera umuhamagaro, yabibaye kubera ifaranga.”
Uyu muvugabutumwa agaragaje iki kibazo mu gihe Leta y’u Rwanda iteganya gahunda yo guhugura abakora uyu murimo kugira ngo babikore mu buryo bunoze kurushaho. Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, muri Mata 2023 yabivuzeho ati: “Abazibandwaho cyane muri aya mahugurwa ni abashumba badafite ubumenyi buhagije bujyanye n’ikigero gisabwa.”