Umushumba w’itorero Authentic World Ministries/Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yijunditse ibinyamakuru byatangaje ko bagenzi be bamwigumuyeho, bakajya kumurega mu rukiko.
Hashize igihe havugwa umwuka mubi muri iri torero, aho hari itsinda ry’abashumba batandatu bavuga ko bafatanyije na Dr Gitwaza kurishinga, banditse ibaruwa imusezerera ku bushumba bukuru kuko ngo ntiyubahiriza amategeko yaryo, kandi ngo anyereza umutungo waryo.
Aba bashumba ni: Claude Djessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu. Beguje Dr Gitwaza muri Gashyantare 2022 ariko urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB, rutesha agaciro iki cyemezo, rusobanura ko bo ahubwo bagifashe mu gihe batari bakibarizwa muri iri torero.
Ntibanyuzwe n’icyemezo cy’uru rwego kuko bitabaje urukiko. Urubanza rwabo rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo tariki ya 1 Ugushyingo 2023, bakaba bararusabye ko rwakwemeza ko Dr Gitwaza atakiri Umushumba n’Umuvugizi w’iri torero kuko ngo bamwirukanye mu mwaka ushize.
Dr Gitwaza, mu iteraniro ry’iri torero, yasobanuye ko yaje mu Rwanda mu mwaka w’1995, ubu hakaba hashize imyaka 28 arurimo kandi ngo hari aho imaze kumugeza.
Ati: “Naje mu Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1995, nta muntu n’umwe nari nzi mu Rwanda, sinari mfite aho ndara. […] None uyu munsi hashize imyaka 28, Imana yakoze ibikomeye.”
Yasabye abayoboke baryo kudaha agaciro ibyo basoma mu binyamakuru kuko ngo atari ukuri. Ati: “Ntimukurikire ibyo musoma, ntaho bihuriye na realité. Yanzanye ndi njyenyine, ntabwo nazamuwe n’ibinyamakuru kandi sinagushwa na byo. Gusa Imana ubwayo yanzamuye ni yo yamanura. Ntimunabitindeho, nta kintu na kimwe, nta realité irimo. Ntuhungabane kuko nyirabyo ntahungabanye. Ntunabisengere kuko biriya si ibyo gusengera.”
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamenyesheje impande ziburana ko umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa tariki ya 24 Ugushyingo 2023.