Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, kuri uyu wa Kane yakiriye mu biro bye Arkiyeskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda wagendereye igihugu cye.
Perezidansi y’u Burundi kuri Twitter yavuze ko Cardinal Kambanda ari mu Burundi, aho yitabiriye inama y’Ihuriro ry’Inama nkuru y’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi. Perezida Ndayishimiye yakiriye mu buro bye i Gitega Cardinal Kambanda wari uherekejwe n’abepiskopi b’i Burundi ari kumwe n’umufasha we, Angeline Ndayubaha.
Perezida w’u Burundi yakiriye Arkiyepiskopi wa Kigali nyuma y’iminsi ibiri nanone yakiriye intumwa za Leta y’u Rwanda zari ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira. Izi ntumwa zagiranye ibiganiro na Perezida w’u Burundi, zinamushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda.
U Burundi mu minsi yashize na bwo bwohereje intumwa hano mu Rwanda zirimo n’izashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye.
Abayobozi mu bihugu byombi bakomeje kugenderana, mu gihe hari intambwe igaragara ikomeje guterwa mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka ikabakaba irindwi warazambye.