Mukandutiye Angelina uri mu bareganwa na Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte n’abandi 19, yamenyesheje urukiko rw’ubujurire ko nta mitungo agira yagakuyemo indishyi yo guha abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN kuko iyo yari afite yasanze yaratejwe cyamunara.
Mu iburanisha ku rwego rw’ubujurire ryabaye kuri uyu wa 21 Gashyantare 2022, Mukandutiye yemeje ko ashyigikiye ko abagizweho ingaruka n’ibitero by’uyu mutwe witwaje intwaro bahabwa indishyi.
Gusa ku ruhande rwe, ngo ntacyo afite yabariha. Ati: “Twagaragaje ko tubona abo bantu babona indishyi kuko birababaje. Ibyabaye nta we byashimisha kereka atari umuntu, natwe twagombye kuzitanga.”
Mukandutiye yavuze ko niba urukiko ruzamuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gusa, nawe yajya ku rutonde rw’abagomba gutanga indishyi ariko ngo nta mutungo. Ati: “Niba ndimo kuri ubwo buryo rero, nta mutungo ngira.”
Yasobanuye ko ubwo yageraga mu Rwanda avuye mu mashyamba yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu Kuboza 2019, yamenyeshejwe ko imitungo y’umuryango we yose yari i Kigali yatejwe cyamunara kubera ibyo Interahamwe zangije.
Mukandutiye w’imyaka 71 y’amavuko avuga ko icyemezo cyo guteza imitungo ye cyamunara cyakurikiye icyo urukiko Gacaca rwafashe cyo kumukatira igifungo cya burundu mu 2006 adahari, rumaze kumuhamya uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyarugenge.
Tariki ya 20 Nzeri 2021, urukiko rukuru rwari rwarakatiye Mukandutiye igifungo cy’imyaka itanu rumaze kumuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba. Ubushinjacyaha bwajuririye iki gihano bwemeza ko ari gito, ariko na we arasaba urukiko rw’ubujurire ko bishobotse rwamubabarira nacyo rukakivanamo.