Umuhanzi nyarwanda umaze kumenyekana no ku ruhando mpuzamahanga Davis D ku munsi wejo yashize ahagaragara indirimbo nshya yise ”Eva” amashusho yayo akaba yaratunganijwe na Bagenzi Bernard.
Uyu muhanzi wagiye ashinjwa na bamwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda ko aririmba ibishegu aho bagenderaga ku ndirmbo ye yise Ifarasi, ndetse na Micro aho benshi bavugaga ko izi ndirimbo zirimo amagambo ajimije aganisha ku bikorwa by’urukozasoni ndetse yemwe n’amashusho yazo akaba ataravuzweho rumwe.
Muri iyi ndirimbo ye nshya yise Eva yashize ahagaragara, uyu muhanzi wiyita shineboy atangira avuga ati:”Itunda ko ryabujijwe kandi ariryo riyoha bashaka kukwiharira,…. ameze nka marayika mu gitanda ari maraya,… utuma nifuza guhora nibera mu cyaha,….
Mu mashusho yiyi ndirimbo hagaragaramo umukobwa wambaye imyenda yimbere ari nako akaraga umubyimba imbere y’uyu muhanzi ari nako anyuzamo avuga ati: Reka nsome kunyonga(itabi) uyu muhanzi akanyuzamo agakongeza itabi akarinywa.
Mu bafana be barebye iyi ndirimbom kuri ubu iri kuri YouTube, ntibahwemye kugaragaza ko uyu muhanzi afite impano idasanzwe muri muzika nyarwanda ari nako bavuga ko amashusho y’iyi ndirimbo ari ku rwego rwo hejuru.
Umunyarwenya Clapton Kibonke, yabaye uwa mbere utanze igitekerezo kuri iyi ndirimbo aho yakoresheje amagambo y’icyongereza ugenekereje mu kinyarwanda yavuze ko umuziki w’u Rwanda uri hejuru.