Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo kwirinda gupfa gukorera ingendo muri Uganda, abahaba na bo bakitwararika cyane.
Ni ibikubiye mu itangazo riburira Ambasade ya Amerika i Kampala yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kamena.Mu mpamvu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashingiyeho zisaba abaturage bazo kuba menge, harimo ibyaha bikomeje kwiyongera muri Uganda, iterabwoba ndetse n’itegeko rihana ababana bahuje ibitsina riheruka gutorwa muri iki gihugu.
Iki gihugu kivuga ko kuri ubu muri Uganda hari ibyago byinshi by’uko hagabwa ibitero by’iterabwoba, nyuma y’ibyo mu Ukuboza 2022 byagabwe mu duce dutandukanye mu Burengerazuba bw’igihugu ndetse no mu murwa mukuru Kampala.
Ni ibitero kivuga ko bitari bigambiriye abanyamahanga; gusa nanone buri wese akaba ashobora kubigwamo cyangwa agakomereka.
Ku bwa Amerika “Abaturage ba Amerika bakwiye kuryamira amajanja, kandi bakirinda guhurira mu ruhame ari benshi.”
Ambasade ya Amerika muri Uganda yavuze ko usibye ibitero by’ubwiyahuzi, muri iki gihugu hamaze iminsi hagaragara ibyaha bikomeye birimo ubujura bwitwaje intwaro, ibitero byo mu ngo, ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’ibikangisho ku basura Uganda cyangwa abatuye muri iki gihugu.
Ni ibikorwa ngo bigaragara cyane mu bice by’imijyi minini nka Kampala na Entebbe, mu karere ka Karamoja ndetse no mu bice by’uburengerazuba n’amajyaruguru y’igihugu.
Amerika kandi yagarutse ku itegeko rihana ababana bahuje ibitsina riheruka kwemezwa muri Uganda, yibutsa uko ukekwaho ubutinganyi ashobora gutotezwa, ndetse no guhabwa ibihano biremereye birimo igifungo ndetse n’urupfu.
Iki gihugu mu nama cyahaye abaturage bacyo harimo kwirinda gupfa gusiga ibiribwa byabo cyangwa ibinyobwa ku karubanda mu gihe hari aho bagiye, cyane mu tubyiniro two muri kiriya gihugu.
Abanyamerika kandi basabwe kugumana n’amatsinda y’incuti zabo mu gihe bari mu ruhame, kuba menge mu gihe bagenda cyangwa batwaye imodoka nijoro, kumenya abakikije aho bari ndetse no kwirinda kwerekana imitungo yabo y’agaciro nk’amasaha ahenze cyangwa imidali.
Mu bindi harimo kwirinda guhangana n’abashaka kubiba, kwirinda gufungurira abantu batazi, gushora bari maso mu gihe bari ahantu hakunda kuba hari ba mukerarugendo, kugira ubushishozi mu gihe bari kuri za Banki cyangwa ku byuma bya ATM, kwitwaza kopi za passport mu gihe bari mu rugendo n’ibindi.