Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zashyizeho umutwe kabuhariwe w’abasirikare witwa Tiger Team, uri gukurikiranira hafi ibitero by’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine.
Nk’uko The New York Times ibivuga, uyu mutwe washinzwe n’umujyanama mu by’umutekano w’igihugu wa Perezida Joe Biden wa USA, Jake Sullivan tariki ya 28 Gashyantare 2022, ubwo ingabo z’u Burusiya zari zimaze iminsi ine zitangije ibitero kuri Ukraine.
Iki kinyamakuru kivuga ko abasirikare bagize Tiger Team bahura inshuro eshatu mu cyumweru, bakagenzura niba ibitero by’ingabo z’u Burusiya bidashobora kugera mu bihugu bituranye na Ukraine biri mu muryango NATO.
Mu bindi uyu mutwe ugenzura ni niba ingabo z’u Burusiya zidashobora gukumira imfashanyo ziri koherezwa muri Ukraine zinyuze mu bihugu bigize uyu muryango. Izi zirimo ibiribwa n’intwaro.
Uyu mutwe kandi uri gusuzuma icyakorwa mu gihe ingabo z’u Burusiya zaba zikoresheje intwaro kirimbuzi n’iz’ibinyabutabire muri iyi ntambara zihanganyemo n’iza Ukraine, ukaba witeguye kubifataho icyemezo.