Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 29 Werurwe, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega, baganira ku mutekano mu burasirazuba, cyane cyane ibikorwa by’umutwe wa M23.
“Binyuze mu biganiro byacu, twijeje Minisitiri w’intebe ko u Rwanda rudashishikajwe no gutera inkunga M23, ariko, nk’ibihugu bituranye bifitanye imikoranire myiza, tugomba gufatanya kugira ngo hatabaho ’umutekano muke ku mipaka yacu”, ni ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega.
Yavuze ko ku birego bimwe na bimwe, impande zombi zemeye gushyiraho ubutumwa bwo kugenzura no kugarura ikizere n’ubufatanye nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Ati “Mu minsi ishize habaye ibikorwa byinshi bya M23, imaze imyaka 9 iriho kandi bamwe muri bo bakaba batuye mu Rwanda, abandi muri Uganda, mu nkambi z’impunzi, hiyongereyeho umutwe witwaje intwaro wagumye mu misozi y’ibirunga muri DRC “. Yongeraho ko” vuba aha, nyuma y’umutekano muke, habaye amakenga ko u Rwanda rwaba rubafasha “.
Kuri Ambasaderi w’u Rwanda, abasirikare babiri bivugwa ko ari aba RDF bafatiwe ku rugamba mu mirwano iheruka hagati ya M23 na FARDC muri Rutshuru, ngo ntibafashwe ku wa mbere, ahubwo, hashize ukwezi. Ati: “U Rwanda rushishikajwe no gukorana n’ingabo za Congo, mu kubariza hamwe abafashwe mu kwemeza cyangwa guhakana ikibazo cya nimero ‘matricules’ n’imyirondoro itangwa”.
“Ntabwo dufite imitwe nk’iyi mu ngabo zacu ”, Vincent Karega yakomeje yamagana ibivugwa ashimangira ko Ingabo z’u Rwanda nta gahunda cyangwa umushinga wo gushyigikira impamvu ya M23.
Yasoje agira ati: “Icy’ingenzi ni ukwizezanya, gukorera hamwe no kugenzura amakuru yose aturuka kuri terrain, no gutekereza ku kuri, ariko ku basirikare bombi batawe muri yombi, u Rwanda rurabahakana kugeza byemejwe ukundi”.