Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yamaganye ibitero bya M23 muri Chanzu na Runyoni, muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse minisitiri ushinzwe itumanaho akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya Katembwe, atangaza ko Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa agomba gutumizwa agatanga ibisobanuro nyuma yo gutunga urutoki RDF bayishinja uruhare muri ibi bitero byo ku Cyumweru.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo mu kiganiro na TV5 yamaganye icyo yise gucengera kwa cyenda kandi atekereza ko hakwiye kurangira ico yita kwishushanya kwaba kuri hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’inyeshyamba za M23, kubera ko ngo RDC yifuza kubana neza n’u Rwanda.
Yavuze ko ari yo mpamvu RDC yinjiye muri EAC kugira ngo irusheho kubaka imibanire y’amahoro hagamijwe kubaka ubukungu bukomeye hagati y’ibihugu kugira ngo akarere k’Ibiyaga Bigari kazageze ku iterambere umugabane wose.
Nk’uko tubikesha urubuga Mediacongo.net, Muyaya yanatangaje ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga azahamagaza Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, kugirango atange ibisobanuro kuri iki kibazo ndetse harebwe nuko ikibazo cy’umutekano gishobora gukemuka hagati yabo na M23.
Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibyo ivugwaho ko ari ikinyoma cyambaye ubusa