Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma y’u Rwanda mu gihe manda isigaje iminsi itageze ku kwezi ngo igere ku musozo.
Mu mpinduka zakozwe harimo iya Ambasaderi Olivier Nduhungire,inararibonye mu Bubanyi n’amahanga wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane.Muri Kanama 2020 ni bwo Amb. Nduhungirehe yari yagizwe ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi.
Nyuma yo guhabwa izi nshingano afitemo ubunararibonye yagize ati: “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yangiriye angira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Mwijeje kuzakoresha uburambe mfite mu bubanyi n’amahanga no muri politiki, ndetse n’imbaraga zanjye zose mu guteza imbere umubano mwiza w’u Rwanda n’amahanga,nshingiye kuri byinshi byiza byagezweho na Nyakubahwa Minisitiri
Dr Vincent Biruta,ndetse n’umuryango wacu wa MINAFFET.”
Amb. Olivier Nduhungirehe ni umugabo w’imyaka 49, umenyerewe muri Politiki y’u Rwanda by’umwihariko mu bubanyi n’amahanga.
Yubakanye na Ingabire Virginie,bafitanye abana.
Amashuri abanza yayize mu Rwanda muri APE Rugunga, ayisumbuye ayiga muri Ecole Belge i Kigali. Kaminuza yize ibijyanye n’amategeko mu Bubiligi, muri Université Catholique de Louvain, ari naho yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu ishami ry’icungamutungo rijyanye n’imisoro muri Univerisité Libre de Bruxelles.
Nduhungirehe azwi cyane nk’umwe mu bari bahagarariye u Rwanda mu kanama k’umutekano ku isi (UNSC) mu mwaka wa 2014, akaba abarizwa mu Ishyaka rya PSD.
Ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe ubu kitagikora, Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ku buzima bwe bwa politiki,n’ibindi.
Muri 2004 nibwo Minisitiri Nduhungirehe yatashye avuye kwiga mu Bubiligi, ahita ajya kwigisha muri Kaminuza ya INILAK,aho yamaze ukwezi kumwe gusa, kuko yahise ajya gukora muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda,nk’umujyanama wihariye wa minisitiri ushinzwe guteza imbere imari n’ishoramari [icyo gihe Minisiteri yari iyobowe na Prof Nshuti Manasseh].
Yabwiye Izuba Rirashe ati: “Muri 2005 nagizwe Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri Murekezi wari uw’ubuhinzi, muri uwo mwaka nabaye umwe mu bagize akanama gashinzwe kuvugurura amategeko y’ubucuruzi, ari nako kashyizeho amategeko anyuranye nk’ashyiraho inkiko z’ubucuruzi, n’amategeko agenga ubukemurampaka mu by’ubucuruzi.
Nyuma yaho gato ni bwo Inama y’Abaminisitiri yo mu kwa gatatu 2007 yansabiye kujya kuba umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, aha nahamaze imyaka itatu.
Mu kwezi kwa gatanu 2010, Inama y’Abaminisitiri yansabiye kuba umujyanama wa mbere mu Muryango w’Abibumbye, i New York, aho nakoranaga na Ambasaderi Eugene Gasana Richard.
Mu mwaka wa 2012 u Rwanda rwatorewe kuyobora akanama k’umutekano ku Isi, icyo gihe bangira Minisitiri mujyanama (niyo garade ya nyuma, mbere yo kuba Ambasaderi) nyuma rero mu mwaka wa 2015, inama y’abaministiri yangize umuyobozi w’agateganyo ushinzwe imiryango mpuzamahanga, nkorera muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.”
Nyuma y’aho, Perezida wa Repubulika yagize Amb.Nduhungirehe, Ambasaderi w’u Rwanda muBubiligi,anahagararira kandi u Rwanda mu muryango w’ibihugu by’u Burayi (EU).
Amb Nduhungirehe yakoze indi mirimo myinshi irimo kuba Umunyamabanga wa leta muri Minaffet,yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi n’ahandi.
Bimwe mu byo Amb.Nduhungirehe yaganiriye na Izuba Rirashe
Ni ryari mwinjiye mu bikorwa bya politiki?
Nabitangiye kera; kera nkiri umwana mfite imyaka 16 niga mu mashuri yisumbuye, natangiye kwinjira mu mashyaka kuko papa wanjye ari umwe mu bashinze
ishyaka rya PSD. Kubera ko nakundaga politiki, nanjye najyaga mu myigaragambyo,
nkanakurikirana ibiganiro ba papa bagiranaga hagati yabo, biganisha ku mashyaka.
Dusobanurire neza; wajyaga muri mitingi z’amashyaka, wabikurikiranaga gute?
Icyo gihe inama nyinshi z’amashyaka zaberaga iwacu, kuko atari yemewe gukorera
mu Rwanda, bigatuma rero numva ibiganiro bagiraga byose. Na za mitingi ntangira
kuzitabira. Ndetse nanjye nari ndi mu myigaragambyo ikomeye cyane yabaye mu
kwezi kwa munani 1992 yo kwamagana guverinoma ya Nsanzimana Sylvestre.
Niyo myigaragambyo mu mateka y’u Rwanda yahuje abantu benshi. Iyo myigaragambyo twayikoreye ku Kimihurura, ahari ibiro by’umunyamabanga wa MNRD (ubu hakorera PRIMATURE). Narakomeje mu ishyaka, kugeza aho bantoreye kuba Visi perezida wa mbere w’Ishyaka PSD.
Wigeze utekereza ko waba Ambasaderi?
Kera sinabitekerezaga, ariko uko nagendaga ninjira muri politiki na dipolomasi, byanyerekaga ko bishoboka. Gusa kera nkiga mu mashuri yisumbuye bigeze kutubaza icyo twifuza kuzaba cyo; [aseka] njyewe icyo gihe navuze ko nzaba Perezida.
Ni iki wagezeho ukumva ugeze ku nzozi zawe?
Aahaha (araseka) icyo kibazo kirakomeye; ariko kuba nkora akazi ka politiki kandi ari ikintu nakundaga, nibyo bintu numva nagezeho.
Mu rugendo rwawe ni iki wakoze ukumva kiguteye ishema?
Ni ibintu nka bibiri; icya mbere ni ibyo twakoze turi mu kanama k’umutekano ka LONI muri 2014, twabashije gutora umwanzuro tunemeza amahanga ko inyito ikoreshwa ari Jenoside yakorewe Abatutsi. Murabizi ko ibihugu byinshi na Loni bavugaga ko ari Jenoside nyarwanda, ariko icyo gihe twabashije gutora imyanzuro tunakoresha iyo nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi biremerwa. Ni ikintu cyari kibaye ku nshuro ya mbere mu Muryango w’Abibumbye, kandi ubona ko cyari gikenewe cyane.
Icya kabiri ni uko twateguye inama ku gukumira amakimbirane, tureba inkomoko yayo muri Afurika, icyo gihe twasanze UNSC ishishikajwe no kohereza abagarura amahoro, no kureba uko intambara yateye no kugarura amahoro, ariko twebwe tukumva icy’ingenzi kiruta ibindi ari ukubanza gukumira inkomoko cyangwa imvano y’aho makimbirane.
Minisitiri Nduhungirehe yabwiye iki kinyamakuru ko kuzamurwa cyane kwe biterwa no gukora neza akazi ashinzwe no gukorana n’abandi.
Mu bantu afatiraho icyitegererezo uwa mbere ni Perezida Kagame, kubera imiyoborere ye na na politiki.
Ku rwego mpuzamahanga ni Martin Luther King waharaniye impinduka no kuvanaho irondamoko, kandi akabigeraho adakoresheje intwaro ahubwo akoresheje inzira y’amahoro…
Amb Nduhungirehe avuga ko ibimufasha kuruhuka ari ukubana n’umuryango we; abana be bamubaza ibibazo akabasobanurira, gusohokana n’inshuti,kureba umupira w’amaguru,aho afana ikipe ya Mukura FC.
Hanze afana ikipe ya Olympique de Marseille, mu Bwongereza agafana Arsenal.
Akunda umuziki wo mu bwoko bwa Country (country
music) nkanakunda Reggae.
Yakinnye umupira w’amaguru mu ikipe ya Jaguar,akinana na Desire Mbonabucya na Ntare, yakinaga kuri kane cyangwa gatandatu.
Akunda umuziki w’u Rwanda cyane,by’umwihariko umuhanzi King James,Meddy, Teta Diana umwibutsa ijwi rya Kamaliza. Aba Kera akunda Masabo kubera ukuntu acuranga gitari, na Kamaliza, ariko abaririmba gakondo ubu akunda Masamba na Sentore. Asengera muri Kiliziya Gatorika.
Mu byokurya, Amb Nduhungirehe akunda amashu cyane iyo avanze mu bishyimbo n’ubugari buri kumwe n’isosi.
Ambasaderi Nduhungirehe avuga indimi nyinshi zizimo: Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.
Yageze mu bihugu byinshi; USA, u Bwongereza, u Bubiligi, u Bufaransa, u Buholande, u Budage, u Buyapani (yagezeyo afite imyaka 4 kuko papa we
yari Ambasaderi), Afurika y’Epfo, Kenya, RDC, Uganda, Ethiopie, Israel, Misiri, Ghana, Algerie, Zambia, Turkie, Yemen, Koreya y’Epfo, Canada n’ibindi byinshi…
Inama Agira urubyiruko: “Inama ya mbere ni ukwiga cyane, kandi bakiga amashuri menshi, kaminuza, Masters na dogitora. Icya kabiri bagomba kumenya ibibera ku isi, bagasoma ibinyamakuru bagasoma ibitabo, icya gatatu ni ukunoza akazi umuntu akora. Kandi ugakorana n’abandi.”