Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha urubanza Hategekimana Martin Alias Majyambere yarezemo umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, SP Uwayezu Augustin, avuga ko yarangije igihano cye cy’imyaka 25 yakatiwe n’inkiko nyamara agakomeza gufungwa.
Inteko y’umucamanza umwe ni yo yayoboye uru rubanza rwabaye ku wa Kane Tariki ya 31 Werurwe. Hategekimana Martin yari yunganiwe n’umategeko Me Gatsimbanyi Pascal, Ubushinjacyaha bwo buhagarariwe n’ushinjacyaha umwe akaba ari na we wari ukuriye ifasi y’ubushinjacyaha yo ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Saa tatu zazuye ni bwo iburanisha ryatangiye. Hategekimana yaburanye ari kuri Gereza ya Nyarugenge aho amaze ukwezi kurenga afungiye, nta cyemezo afite kimufunga. Umunyamategeko we Me Gatsimbanyi Pascal yamwunganiye ari mu cyumba cy’urukiko. Umucamanza yatangiye aha umwanya Hategekimana ngo asobanure impamvu yareze umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Uyu mugabo wamaze iminota itanu gusa avuga impamvu yareze SP Uwayezu, yavuze ko yatunguwe no kongera gufatwa gafungwa nyuma yo kurangiza uburoko bwe yakoze imyaka 25, nyamara yari yararangije igifungo cye nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabwiye urukiko ko yafashwe bwa mbere agafungwa muri 1995 agafungirwa mu cyahoze ari Komine, hanyuma mu 1997 akajyanwa muri Gereza agatangira urugendo rw’umufungwa. Kuva icyo gihe Hategekimana yavuze ko yafungiwe muri Gereza ya Nyamagabe, aho yamaze imyaka 14 afunze agafungurwa mu Ugushyingo 2011 agizwe umwere n’urukiko.
Ati: “Ariko namaze iminsi itatu gusa mu rugo ndongera ndafatwa ndafungwa. Muri 2014 urukiko rukuru rwa Nyanza runkatira imyaka 25 ariko itangira kubarwa bahereye igihe nafungiwe muri 1995.”
Umucamanza yabajije Hategekimana aho ahera avuga ko afunze mu buryo bunyuranije n’amategeko, yavuze ko ashingira ku cyemezo kimufungura yahawe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Rwamagana cyavugaga ko asoje igihano cya Jenoside cy’imyaka 25.
Yavuze ko yasohotse muri Gereza kuwa 18 Ugushyingo 2022, nyuma y’amezi atatu akongera agafatwa agafungwa. Ngo RIB ijya kumufata yamuhamagaye imubwira ko afite Terefoni yibiraho abantu batandukanye amafanga, birangira igiye iwe imuta muri yombi. Ngo yageze aho yafungiwe ibyo kwiba bivaho abwirwa ko yarekuwe atarangije igihano yahawe.
Me Gatsimbanyi Pascal umwunganira kuva yatabwa muri yombi kuwa 14 Gashyantare 2022, yabwiye urukiko ko Gereza ya Nyarugenge bitari bikenewe ko ifunga umuntu nta cyemezo RIB yayeretse kimufunga.
Yavuze ko niba koko Gereza ya Rwamagana yaba yaribeshye ku gihano cye ikamufungura mbere y’uko arangiza igihano cye usibye ko no kuba bitarabayeho, icyari gukorwa ubuyobozi bwa Gereza ya Rwamagana bwari gukora raporo igaragaza ayo makosa yabayeho Hategekimana akarekurwa atarangije igifungo cye, noneho akongera agafatwa agasubizwa muri Gereza ya Rwamagana aho kujyanwa kuri Gereza ya Nyarugenge.
Me Gatsimbanyi yavuze ko ariho bahereye barega SP Uwayezu. Yavuze ko yifuza ko urukiko rwategeka ko Hategekimana afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko, rugahita rutegeka ko arekurwa uwo mwanya.
Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe na Hategekimana n’umunyamategeko we, bubwira urukiko ko uwareze abura imyaka irindwi ngo asoze igihano cye. Urukiko rwabajije ubushinjacyaha aho buhera buvuga ko abura imyaka irindwi, buvuga ko Majyambere yigeze gufungurwa muri 2003 akamara imyaka irindwi hanze, bityo akaba ari ho buhera bubivuga.
Umucamanza yatse ibimenyetso bifatika ubushinjacyaha byerekana igihe Hategekimana Martin abura ngo arekurwe, bubura ibimenyetso. Umucamanza yahise ategeko ko SP Uwayezu Augustin agomba kwitaba urukiko akarusobanurira impamvu yafunze Hategekimana. Iburanisha ryahise risubikwa ryimurirwa kuwa 04 Mata 2022 Saa mbiri z’igitondo.
Uru rubanza rwamaze amasaha abiri n’igice ubushinjacyaha busobanura impamvu zikomeye Hategekimana Martin yongera gufungwa, uruhande rwa Hategekimana rwo rwerekana impamvu yakagombye kuba adafunze
Impamvu zatumye SP Uwayezu Augustin uyobora Gereza ya Nyarugenge Urukiko rumutumiza
Mu minsi ishize mu binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda hasakaye inkuru y’ifungwa ry’umunyemari Hategekimana Martin wamenyekanye nka Majyambere wari ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge. Umuryango we wavugaga ko yasoje ibihano yakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamywa icyaha cya Jenoside, Urukiko Rukuru rwa Nyanza rukamukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.
Hategekimana w’imyaka 70 y’amavuko yasoje ibihano bye kuwa 18 Ugushyingo 2021 nk’uko byemejwe na Gereza ya Rwanagana yari afungiyemo, ku cyemezo gihabwa abantu barangije ibihano byabo nk’uko kibyerekana.
Bitunguranye uyu mugabo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwarongeye ruramufata ruramufunga, afungirwa muri Station ya RIB ya Kicukiriro kuwa 14 Gashyantare 2022 atamenyeshejwe igitumye yongera gutabwa muri yombi.
Hategekimana nyuma y’iminsi itanu afunze yajyanywe muri Gereza ya Nyarugenge. Umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, SSP Uwera Gakwaya Perry, yemeye ko Gereza ya Nyarugenge yakiriye Hategekimana Martin kuko bicyekwa ko Gereza ya Rwamagana yaba yaramurekuye atarangije ibihano.
SSP Uwera yavuze ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane igihe Hategekimana asigaje ngo asoze igihano cye yakatiwe.
Me Gatsimbanyi wunganira Hategekimana icyo gihe yavuze ko nta kabuza hatangwa ikirego mu rukiko, hakaregwa Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge SP Uwayezu Augustin kugira ngo azasobanurire urukiko impamvu afunze umukiriya we kandi yarasoje ibihano nk’uko byashimangiwe n’ubuyobzi bwa Gereza ya Rwamagana.
Inkuru ya Bwiza