Urujijo ruracyari rwose ku byombo cyangwa se ibikoresho byifashishwa mu itumanaho ry’abantu bahuriye ku ntego imwe, Pagers, byaturikiye rimwe kuri uyu wa Kabiri muri Liban, bigahitana abambari b’umutwe wa Hezbollah.
Hezbollah ni umutwe ukorera muri Liban, uterwa inkunga na Iran ukaba utajya imbizi na Israel iherereye mu Majyepfo.
Kuri uyu wa Kabiri bivugwa ko ibyombo bya Pagers byari bifitwe n’abambari ba Hezbollah hirya no hino muri Liban, batunguwe no kwakira ubutumwa bushya ariko bajya kubufungura ibyombo bigahita biturika.
Abantu 12 nibo bimaze kumenyekana ko bapfuye mu gihe abandi basaga 2800 bakomeretse.
Ntabwo uburyo ibyo byombo byaturitse biramenyekana, bivugwa ko bishobora kuba byari byaratezwemo ibyuma bito biturika mbere yo kuva mu ruganda.
Mu bakomeretse harimo na ambasaderi wa Iran muri Liban, Mojtaba Amini wavuyemo amaso, kubera ko icyombo yari afite cyaturitse agifite mu ntoki agiye kumva ubutumwa.
Uruganda Gold Apollo rwo muri Taiwan ari narwo rusanzwe rukora ibyombo bya Pagers, rwahakanye ibyo kuba arirwo rwakoze ibyo byombo byaturikiye muri Hezbollah.
Rwavuze ko hari urundi ruganda rwo muri Hongrie rwari rwarahawe uburenganzira bwo gukora ibyo byombo, bityo ko bishoboka ko arirwo rwabikoze.
Yaba Hezbollah n’urwo ruganda ntacyo baratangaza. Nubwo igihe nyacyo ibyo byombo byaguriwe na Hezbollah kitatangajwe, bivugwa ko byari bishya kuko hashize amezi make ubuyobozi bwa Hezbollah busabye abantu babwo kwirinda gukoresha telefone zisanzwe, hirindwa ko zakwinjirirwa n’inzego z’ubutasi za Israel.
Hezbollah yatangaje ko izihorera mu gihe Israel yo yaruciye ikarumira ku ruhare rwayo muri iryo turika.