Ikipe y’igihugu,Amavubi, yatsindiye Madagascar iwayo ibitego 2-0,mu mukino wa kabiri wa gicuti yakiniwe i Antananarivo muri Madagascar kuri uyu wa Mbere.
Muri uyu mukino watangiye ugora cyane Amavubi ahanini bitewe n’imiterere y’ikibuga,warangiye atsinze ndetse yuzuza imikino ine yose adatsindwa.
Madagascar yabonye amahirwe akomeye mu minota 20 ya mbere ubwo Manzi Thierry yakoraga amakosa,gusa umunyezamu Maxime Wenssens arigaragaza.
Iyi kipe yashakaga gutungura Amavubi,yasatiriye cyane mu minota ya mbere ndetse yinjira mu rubuga rw’amahina kenshi ariko imipira ikayitera ku ruhande.
Ku munota wa 28,Mugisha Gilbert yaciye mu rihumye ba myugariro ba Madagascar,aherezwa umupira na Muhire Kevin,niko gutsinda igitego cya mbere cy’amavubi.Iki gitego nicyo cyabonetse mu gice cya mbere.
Umutoza w’Amavubi yari yabwiye abakinnyi mbere y’umukino ko bagomba guhindura uburyo basatiramo,bagashaka ibitego kuko mu mukino wa Botswana bakinnye nabi bakanganya 0-0.
Igice cya kabiri cyaranzwe no kwigaragaza cyane kw’abakinnyi bo hagati barimo Rubanguka Steve na Djihad Bizimana biyongereyeho Muhire Kevin.
Amavubi yakomeje kubuza abakinnyi ba Madagascar kubona igitego cyo kwishyura cyane ko yagiye inyuzamo igasatira cyane.
Ku munota wa 90,Djihad Bizimana yatsinze igitego cya kabiri cy’Amavubi ku ishoti rikomeye yatereye kure,rigana mu nshundura.
Ibitego bya Mugisha Gilbert na kapiteni Djihad Bizimana byarangiye bihesheje Amavubi y’ibitego 2-0 imbere ya Madagascar.
Iyi mikino ya gicuti yari iyo gutegura imikino y’ amajonjora yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cya 2026,u Rwanda ruzakina na Lesotho na Benin,muri Kamena uyu mwaka.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” Frank Torsten Spittler, imikino ine amaze gutoza yatsinze ibiri, anganya ibiri.