Mu mikino yo gushaka itike y’imikino ya CAN2023 ikipe y’Igihugu Amavubi yanganyije igiteko 1-1 n’ikipe ya Mozambique mu mukino wabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa kane saa kumi n’ebyiri z’i Kigali aho wari umukino ufite ishyaka rikomeye ku mpande zombi gusa ukaba ari umukino wihariwe mu gice cya mbere n’ikipe ya Mozambique n’ubwo iki gice cyaje kurangira amakipe yose ntayibashije kureba mu izamu ry’indi.
Mu gice cya kabiri Amavubi yakomeje gusatira ari nako igerageza kubona igitego bikaba ari na bwo Nishimwe Blaise yatsinze igitego cya mbere cy’Amavubi ku munota wa 65 nubwo ibyishimo byayo bitamaze kabiri kuko ku munota wa 67 Mozambique yahise icyishyura ku gitego cya Ratifo.
Ikipe y’Igihugu Amavubi yakoze impinduka nyinshi aho zanatanze umusaruro kuko nyuma yo gukora izi mpinduka iyi kipe yagerageje kugera imbere y’izamu inshuro nyinshi bitandukanye na mbere.
Umukino warangiye ari 1-1, Iyi kipe y’u Rwanda izahita ikurikizaho ikipe ya Senegal tariki 07 mu mukino wari uteganyijwe kubera i Huye mu Rwanda ariko ukaba warimuriwe muri Senegal kubera imirimo yo gusana iyi sitade itari yarangiza.
U Rwanda ruri mu itsinda rya 11 aho ruri kumwe na Mozambique, Senegal na Bennin.