Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yatsinzwe n’iya Ethiopia igitego 1-0 mu mukino wa gicuti waberaga mu Mujyi wa Adama.
Ku munota wa 85 nibwo igitego cya Ethiopia cyinjiye gitsinzwe na Kenean Markneh ku mupira wamugezeho uvuye ku izamu ry’u Rwanda.
Uyu mukinnyi wari mu rubuga rw’amahina yateye ishoti rikomeye, rikorwaho na Pierre Ishimwe, umupira wakomereje mu nshundura.
Amavubi agiye guhita asubira i Addis Ababa aho azahaguruka ku wa Mbere mu gitondo yerekeza i Cotonou muri Benin.
U Rwanda rukomeje kwitegura imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane rufitanye na Bénin mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire muri 2024.
Mu itsinda L, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’inota rimwe, Bénin iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite. Ikipe iyoboye iri tsinda ni Sénégal ifite amanota atandatu na Mozambique ifite ane.
Umukino ubanza uteganyijwe tariki 22 Werurwe 2023 muri Bénin, nyuma y’icyumweru hakazakinwa uwo kwishyura tariki 27 Werurwe 2023 uzabera mu Karere ka Huye.
Abanyezamu: Ntwali Fiacre (AS Kigali), Ishimwe Pierre (APR FC)Hakizimana Adolphe(Rayon Sports).
Mu bakina inyuma: Mutsinzi Ange (FK Jerv), Omborenga Fitina (APR FC), Serumogo Ally (Kiyovu Sports), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports), Ishimwe Christian (APR FC), Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports), Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports), Manzi Thierry (AS Kigali) na Niyigena Clement (APR FC)
Abakina hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Yarmouk) Niyonzima Ally (Bumamuru), Mugisha Bonheur (APR FC), Rubanguka Steve (FC Zimbru), Rafael York (Gefle), Hakim Sahabo (Lille U19) na Iraguha Hadji (Rayon Sports)
Abataha izamu: Muhozi Fred (Kiyovu Sports), Mugisha Gilbert (APR FC), Meddie Kagere (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu Sports), Bizimana Yannick (APR FC) na Habimana Glen (Victoria Rosport)