Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yatsinzwe n’iya Bénin igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa Gatatu w’Amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 wabereye kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Kamena 2024.
Muri uyu mukino ibihugu byombi byakiniye hanze kuko nta kibuga cyemewe Bénin ifite, Ntwari Fiacre yari yongeye kubanza mu izamu, imbere ye hari Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange.
Mu kibuga hagati hari Rubanguka Steve, Bizimana Djihad, Rafael York na Hakim Sahabo mu gihe babiri bakina basatira izamu ari Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.
Bénin yatangiye umukino iri hejuru, yanyuzagamo igasatira ndetse byagaragaraga ko irusha u Rwanda imbaraga kugeza ubwo yafunguraga amazamu ku gitego cyinjijwe na Dodo Dokou ku mupira wari uvuye muri koruneri yabonetse ku munota wa 36.
Habura iminota ine ngo igice cya mbere kirangire, Bénin yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira wakuweho nabi na Ntwari Fiacre wari wasohotse, ugahita ufatwa na Dodo, ku bw’amahirwe Mutsinzi Ange awukuraho n’umutwe ujya muri koruneri.
Iminota 45 ibanza y’uyu mukino yarangiye u Rwanda rudateye mu izamu, aho imipira ya Imanishimwe Emmanuel na Omborenga Fitina itabyajwe umusaruro na bagenzi babo naho ishoti rya Bizimana Djihad rikajya hejuru y’izamu.
Mbere y’uko igice cya kabiri gitangira, Umutoza Frank Spittler Torsten yakoze impinduka ebyiri ku ruhande rw’Amavubi, Muhire Kevin na Samuel Gueulette basimbura Hakim Sahabo na Rafael York.
Mu buryo bukomeye bwabonetse muri iyi minota 45 ya nyuma harimo umupira wakubise igiti cy’izamu wa Junior Olaïtan ndetse n’uburyo bwahushijwe na Manzi Thierry wakinishije umutwe ku munota wa 74.
Mu zindi mpinduka zabaye ku ruhande rw’u Rwanda ni aho Rubanguka Steve yasimbuwe na Mugisha Bonheur ku munota wa 67, Mugisha Gilbert asimburwa na Jojea Kwizera ku munota wa 72 naho Gitego Arthur asimbura Nshuti Innocent ku munota wa 85.
Amavubi yasatiriye mu minota ya nyuma, ariko nta buryo bukomeye bugana mu izamu yabonye kuko yazitiwe n’ubwugarizi bwa Bénin bwari buhagaze neza.
Nubwo rwatsinzwe, u Rwanda rwakomeje kuyobora Itsinda C n’amanota ane runganya na Bénin mu gihe Afurika y’Epfo ari iya gatatu n’amanota atatu, imbere ya Nigeria, Lesotho na Zimbabwe bifite amanota abiri.
Ku wa Gatanu, Nigeria izakira Afurika y’Epfo naho Zimbabwe ikine na Lesotho.
Ni umukino kandi wa mbere u Rwanda rutsinzwe ndetse n’igitego cya mbere rwinjijwe kuva rutangiye gutozwa na Frank Spittler mu Ugushyingo 2023.
Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ igomba guhita yerekeza i Durban muri Afurika y’Epfo aho izakirirwa na Lesotho mu mukino w’Umunsi wa Kane uzaba tariki ya 11 Kamena 2024.