Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 13, barererwa mu Irerero ry’Ikipe yo mu bufaransa ya Paris Saint Germain, bageze mu Rwanda bafite Igikombe cy’Isi batsindiye mu Bufaransa, ahaberaga irushanwa rihuza amarerero yose ya PSG ari ku Isi.
U Rwanda rwatwaye iki Gikombe rutsinze Brézil kuri penaliti 3-1 nyuma y’uko umukino wari warangiye banganya igitego 1-1. Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 11, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahatanira umwanya wa gatatu.
Abana batarengeje imyaka 13 bageze ku Gikombe barabanje kuyobora itsinda rya gatanu. Muri iri tsinda batsinze Korea y’Epfo ibitego 4-0 naho Qatar bayinyagira ibitego 6-0. Aba bana kandi batsinze ibi bihugu byombi mbere yo gutsinda u Bufaransa bwakiriye irushanwa ibitego 3-0.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022, nibwo amakipe yombi yari ahagarariye u Rwanda yagarutse mu gihugu n’ishema ryo gutwara igikombe mpuzamahanga. Mu bihembo by’umukinnyi ku giti cye, abana babiri b’Abanyarwanda barahembwe ubwo hasozwaga imikino.
Umuzamu w’u Rwanda, Ganza Tabu Arlick, yatwaye igihembo cy’umuzamu mwiza mu irushanwa. Uyu mwana ni umuhungu wa Mutesa Patrick Mafisango watabarutse, akaba yarakiniye amakipe nka APR FC n’Amavubi Stars.
Muri ibi bihembo kandi, Ujeneza Patrick yatwaye igihembo cya rutahizamu mwiza w’irushanwa.