Amatike yo kwinjira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro yamaze gushira ku isoko mu gihe habura iminsi itatu kugira ngo ibere kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ku wa 3 Kamena 2023.
Ku wa 24 Gicurasi 2023 ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ibiciro byo kwinjira ku mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Amahoro. Irimo uzahuza Mukura VS na Kiyovu Sports zizahatanira umwanya wa gatatu ndetse na APR FC na Rayon Sports zizisobanura ku mukino wa nyuma.
FERWAFA yateganyije ko ku bantu baguze amatike mbere, imyanya y’icyubahiro yishyuwe ibihumbi 10 Frw, iruhande rwaho hishyuwe 5000 Frw ndetse ahasigaye hose biba 2000 Frw.
Amatike yo ku munsi w’umukino uko yari ateye ni uko mu myanya y’icyubahiro hari kuzaba ari ibihumbi 15 Frw, 7000 Frw ahatwikiriye ndetse na 3000 Frw ahasigaye hose.
Kugeza ubu amatike yashize ku isoko ndetse ayabanje kugurwa yose ni ayo mu myanya y’icyubahiro mu gihe indi myanya yari isigajemo 30% na yo yagurishijwe agashira mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Gicurasi 2021.
Abakunzi ba ruhago benshi bifuje kureba uyu mukino ariko bigaragara ko Stade ya Huye yakira abantu ibihumbi 7800 yabaye nto ku buryo bose batakwirwamo.
Ahasigaye duhurire i Huye ku ya 03 Kamena 2023. Turyoherwe n’imikino ya nyuma ya #FerwafapeaceCup2023 pic.twitter.com/hQMVJRQUbn
— Rwanda FA (@FERWAFA) May 31, 2023