Nyuma y’amasaha abiri gusa Chris Brown ashyize hanze amatike yo kwinjira mu bitaramo ateganya gukorera muri Afurika y’Epfo no muri Brazil ku wa 14 Ukuboza 2024 no ku wa 21 Ukuboza 2024, yamaze gushira ku isoko.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Chris Brown yavuze ko yishimiye kuba amatike y’igitaramo cye cyo muri Afurika y’Epfo giteganyijwe ku wa 14 Ukuboza 2024 yashize ku isoko, anaboneraho gutangaza ko abacikanwe bashyiriweho ikindi gitaramo kizaba bukeye bwaho ku wa 15 Ukuboza 2024.
Itike ya make muri iki gitaramo yari iri kugura ama Rand ya Afurika y’Epfo 400 ni ukuvuga arenga ibihumbi 30Frw, mu gihe iya menshi yo yaguraga ama Rand ya Afurika y’Epfo 4300 ni ukuvuga arenga ibihumbi 330Frw.
Abacikanwe no kugura amatike y’iki gitaramo bamenyeshejwe ko ayo ku wa 15 Ukuboza 2024 azashyirwa hanze ku wa 4 Ukwakira 2024.
Ibyabaye ku bitaramo byo muri Afurika y’Epfo ni nako byagenze mu gitaramo ateganya gukorera muri Brazil ku wa 21 Ukuboza 2024 kuko nabyo mu masaha abiri amatike yari amaze gushira ku isoko ahita yongeraho igitaramo kizaba ku wa 22 Ukuboza 2022.
Ibi bitaramo kimwe n’ibindi byinshi uyu muhanzi amaze iminsi akora mu bihugu n’imijyi itandukanye, ni ibyo kumenyekanisha no gucuruza album ye nshya yise 11:11 iri mu ziyoboye izikunzwe ku Isi.