Inzobere zo muri Laboratwari yitwa Citizen ikorera muri Canada zitangaza ko telefone ngendanwa ya mwishywa wa Rusesabagina witwa Jean Paul Nsonzerumpa, mu 2020 yinjiriwe inshuro nyinshi, mu buryo bwa gitasi n’agakoresho ka kompanyi ya Israel, NSO kitwa Pegasus.
Amnesty International’s security lab mu 2021 yari yatangaje ko mubyara w’uyu Nsonzerumpa akaba n’umukobwa wa Rusesabagina, Carine Karimba na we yagenzuwe n’iyi Pegasus.
Citizen Lab yo muri Kaminuza ya Toronto yavumbuye ibi, ivuga ko iyo umuntu telefone ye yinjiriwe na Pegaus, kamera, mikoro, ubutumwa no guhamagara biba bitakigenzurwa na we gusa ko ahubwo undi muntu uba warabisabye aba akurikirana umunsi ku wundi ibyo nyiri iyo telefoni ayikoreraho.
The Guardian ivuga ko hataramenyekana umukiliya wa NSO waba warinjiriye telefoni ya mwishywa wa Rusesabagina.
Iki kigo kivuga ko kitavuga abakiliya bacyo kandi ko abantu badakwiriye kugitunga intoki nk’igikora ibibi gusa kuko hari abo cyagiye gitabara ubuzima bwabo buri mu kaga.
Mu mwaka wa 2021 nibwo hamenyekanye amakuru y’iyi Pegasus aho byavugwaga ko hari abayobozi bakomeye ku isi bagiye bumvirizwa biciye muri iri koranabuhanga ry’abanya-Israel.