Ruhumuriza James uzwi ku izina ry’umuziki rya kingjames yavutse 1990 mu bitaro bya CHK{Centre Hospitalier de Kigali}mu mujyi wa kigali mu Rwanda,Ni umwana wa gatandatu mubana barindwi akaba yaravukiye mu muryango w’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi.Amashuri yisumbuye yayize ku ishuri ry’APE Rugunga ndetse mu mwaka wa 2013 abona impamyabumenyi y’ikiciro cya kaminuza yakuye muri kaminuza ya Mount Kenya Univeristy mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho{bachelor degree in journalism and communication}.Mubwana bwe Ruhumuriza james{Kingjames} yakuranye inzozi zo kuzakina umupira w’amaguru, nyuma nibwo yaje gukunda umuziki kugeza ubwo yakoze indirimbo ye ya mbere.
UBUZIMA BW’UMUZIKI BWA RUHUMURIZA JAMES
Urugendo rw’umuziki rwa kingjames rwatangiye muri 2006 aho yasohoye indirimbo yakunzwe n’abakunzi bake b’umuziki bicyo gihe.Aho yafunguye urubuga kubandi bahanzi muri icyo gihe.Hagati mu mwaka wa 2009 nibwo kingjames yasohoye indirimbo” intinyi” yabaye nkifungura urugendo rwe rwa muzika nkicyamamare ndetse nk’umuhanzi ku giti cye .
Mumpera za 2010 nibwo umuhanzi kingjames yatangiye guhatana mu muziki n’abandi bahanzi bari bayoboye umuziki mu njyana ya R&B nka Tom close ,Meddy na THE Ben.Kwimukira muri leta zunze ubumwe za America kwa Meddy naThe Ben byahaye Kingjames amahirwe yo kwamamara ndetse no kuba inkingi ya mwamba mu njyana ya R&B mu Rwanda aho yatangiye gukorana n’ibigo bitandukanye abyamamariza ndetse akorana amasezerano y’imikoranire n’inzu ifasha abahanzi yari igezweho ndetse iri no muzikomeye kuri ubu mu Rwanda ya Kina music,ahita asohora alubumu ye ya mbere yise’ Umugisha’ndetse ikurikirwa n’indi yasohotse muri 2012 yitwa “umuvandimwe”.
Nyuma ya 2011 umuhanzi kingjames yakomeje kwishimira ugutumbagira kw’izina rye byaba mu Rwanda ndetse no mukarere abifashijwemo n’indirimbo ze zabiciye bigacika nka “Ndakwizera” ndetse na “Buhoro Buhoro”.ndetse nizindi nka “Ndagukunda,Naramukundaga,Yantumye..”.
IBIGWI N’IBIHEMBO BYA RUHUMURIZA JAMES
Kingjames yatowe nk’umuhanzi w’umwaka muri 2011 mubihembo bya salax Award aho yanabaye umuhanzi mwiza munjyana ya R&B.Muri 2012 kingjames yatsindiye igihembo cya Primus GumaGuma Superstars irushanwa ryabaga buri mwaka.Muri 2013 kingjames ni umwe mu bahanzi baririmbye muri Rwanda day muri Landon,Netherland,Antlanta no muri San Fransisco.
UBUZIMA BWITE N’UBW’URUKUNDO BYA KINGJAMES
Ubuzima bwite bwa Kingjames yagiye kenshi abuhisha itangazamakuru.Gusa umwanya we yagiye awumara ari muri studio akor indirimbo ndetse n’ibindi bikorwa by’urukundo, byatumaga akundwa ndetse akavugwa neza mu itangazamakuru.Kingjames nk’umukiristu yagendeye kure kunywa inzoga n’itabi umwanya we munini akawumara asoma ibitabo ku ingingo zitandukanye.
Kingjames si kenshi yagiye avugwa mu rukundo kuko niyo yabaga abibajijwe mu itangazamakuru yabihakaniraga kure ndetse akenshi akavuga ko nta mukunzi afite kuko kugeza ubu nta mukobwa uragaragara ko ari mu rukundo na Kingjames.
IBINDI BIKORWA BYA KINGJAMES
Muri 2013 Kingjames yatangije umuryango Kingjames Foundation wafashaga abantu babaga bafite ibibazo bitandukanye mu Rwanda.Ndetse ni umwe mubahanzi bagaragaje uruhare rufatika mugufasha abahanzi bakizamuka babishyurira muri studios .Kingjames ni umwe mu bahanzi bagiye baririmba mu bikorwa bitandukanye bya politiki .
UBUZIMA BWA KINGJAMES MU ISHORAMARI
Umuturirwa wa Kingjames
Kingjames ni umwe mubahanzi bakomeye mubijyanye ni ishoramari byaba mu muziki ndetse no mubindi bisanzwe aho ariwe washinze iguriro rigari rikomeye rizwi nka Mango supermarket riherereye inyamirambo.
Ikindi Kingjames yafunguye urubuga rwo gucururizaho ibihangano bitandukanye by’ubugeni ruzwi nka ZANATALENT aho album ye ubushobozi yamwinjirije miliyoni zirenga 60 zivuye kuri urwo rubuga.
Kingjames kandi ni umwe mubaherwe bashoye mubijyanye n’amacumbi mu mujyi wa kigali aho agiye ayafite mubice bitandukanye by’umujyi.Ikindi ni uruganda afite rutunganya kaunga {ifu y’ibigori}ruherereye mu karere ka Rwamagana.
Kingjames aririmbira abakunzi be