Frane Selak, Umwarimu wigisha ibijyanye n’umuziki mu gihugu cya Croatia niwe muntu ku isi bivugwa ko ariwe munyamahirwe wa mbere wigeze ubaho nyuma y’inkuru zitangaje zinyuranye zagiye zimubaho mu buzima bwe utakwiyumvisha nk’umuntu koko.
Abanyarwanda bamwe baravuga bati: Amahirwe aruta amashuri, abanda bati: Umugisha uravukanwa ndetse abandi ntabwo babyemera bemera ko nta mwaku cyangwa ishaba bibaho kuko ibintu byose ari igeno ry’Imana.
Ibi byose ariko nubwo hari ababihakana ariko mu miterere y’ikiremwamuntu biba biturimo kuko benshi iyo uhuye n’ikintu runaka cyiza uvuga ko ugize umugisha wahura n’ikibi ukavuga ko ugize umwaku.
Impamvu Frane Selak bivugwa ko ari we munyamahirwe wa mbere ku isi
Uyu mugabo yavutse mu mwaka w’1929, yashakanye n’abagore bane, ndetse inshuti ze zimwita Mr Lucky (Munyamahirwe) kubera uburyo uyu mwarimu ari kenshi yageraga ku marembo y’urupfu ariko Imana igakinga ukuboko. Reka nkubwire inkuru ye:
Bwa mbere uyu mugabo mu mwaka wa 1962, ubwo yari muri gari ya moshi agiye ahitwa Dubrovnik, Iyo gari ya moshi yari arimo yaguye mu mugezi abagera kuri 17 abandi bajyanwa mu bitaro barapfa ariko we aroga avamo ari muzima ari ikiganza cyavunitse n’udukomere tworoheje gusa gusa.
Nyuma y’umwaka umwe gusa uyu mugabo yongeye gutega indege iva Zagreb yerekeza Rijeka maze urugi rw’indege rurafunguka abagera kuri 19 bari muri iyo ndege barapfa kubera umuyaga winjiyemo ukabasohora mu kirere. Frane Selak we yamanutse mu kirere ku bw’amahirwe we agwa ahantu barundaga ibyatsi byinshi maze ntiyagira icyo cyakora ajyanwa mu bitaro kwitabwaho ngo harebwe n’iba atahahamutse, akaba ari mu bantu bacye cyane barokotse impanuka y’indege.
Ntabwo byagarukiye aho, mu mwaka w’1966, Frane Selak yari ari kugenda muri bisi (Bus) maze irenga umuhanda yiroha mu mugezi abagera kuri bane barapfa ariko Selak we avamo ntacyo yabaye.
Mu 1970, Selak yari atwaye imodoka maze ifatwa n’inkongi y’umuriro maze akiyisohokamo ageze muri metero nkeya imodoka ihita iturika aba arokotse urupfu uko.Nyuma y’imyaka itatu nanone, imodoka ye yongeye gushya maze uyu mugabo ashya umusatsi we wose ariko ntiyagira ikindi aba.
Nyuma y’imyaka 20 mu 1995, uyu mugabo yagonzwe n’imodoka iramukubita ariko aravunika ndetse arakomereka ntiyagira icyo aba.
Kugira ngo umenye ko koko uyu mugabo ari umunyamahirwe yaje gutekereza ku byamubayeho byose abona ko ashobora kuba ari umunyamahirwe mu kubigerageza ahita ajya mu bintu bya tombora ngo arebe ko koko niba agira amahirwe.
Hari muri 2003, ubwo uyu mugabo yajyaga muri tombora mu gihugu cya Croatia maze agatsindira miliyoni imwe y’amadorali angana na Miliyari y’amanyarwanda maze ahita yandikwa mu bitabo ko ari we muntu wa mbere ku isi w’umunyamahirwe wigeze kubaho.
Muri 2010, ubwo yari afite imyaka 81, yabonye ko amafaranga atagura ibyishimo niko guhita agabanya umuryango n’inshuti ze imitungo yari afite ahitamo kuba mu buzima bwa gikene ajya kwiturira we n’umugore we wa gatanu mu majyepfo ya Zagreb muri Petrinja.
Frane Selak akaba arwe muntu wa mbere wamenyekanye ku kurokoka urupfu kandi byagaragaraga ko yari ari mu marembo yarwo.
Iyi nkuru y’uyu mugabo wayivugaho iki? Ese koko urumva Atari umunyamahirwe?