Byinshi mu binyamakuru byo muri Uganda no ku mbuga nkoranyambaga z’abakurikiranira hafi imyidagaduro, amagambo akomeje kuba menshi nyuma yo kubona amashusho ya Harmonize yahuje urugwiro n’umuhanzikazi w’Umunyarwanda, Laika.
Ni amashusho agaragaza Laika yambaye ikanzu yoroshye inabonerana, abyinana na Harmonize indirimbo yise ‘Nzuuno’ iri mu zigezweho z’uyu muhanzikazi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, Laika uri kubarizwa i Dar Es Salam yavuze ko aya mashusho ari ayafashwe mu gihe cyo gufata amashusho y’indirimbo bari gukorana.
Ati “Ubu tuvugana ndi muri Tanzania, nagiye gukorana na Harmonize indirimbo, rero ubwo twari mu ifatwa ry’amashusho yayo nibwo twakoze kariya ka video.”
Umuhoza Laika w’imyaka 26, ntiyakunze kuba mu Rwanda kuko afite imiryango mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba. Yabaye mu Rwanda, muri Uganda na Tanzania mbere y’uko ajya kuminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aherutse kurangiza amasomo ye mu icungamutungo.
Uyu mukobwa ukoresha Laika nk’izina ryo mu muziki, atuye muri Uganda aho yabonye akazi mu 2020 nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yatangiriye umuziki.
Mu 2020, yavuze ko kuba agiye gukora umuziki ataba mu Rwanda, nta kintu bizamubangamiraho ahubwo ahamya ko ari amahirwe kuri we yo kumenyekanisha umuziki we haba mu Rwnada no mu mahanga.
Ni umukobwa uvuka mu muryango w’abanyamuziki nka Alpha Rwirangira ndetse na mubyara wabo AY, umuraperi ukomeye wo muri Tanzania. Ni umuhanzikazi kuri ubu umaze gukora indirimbo zigezweho muri Uganda nka Love Story, Netwalira, Overdose, Your Body, You Single, My Type na Nzuuno aherutse gusohora.