Mu Bwongereza inkuru iri guca ibintu n’iy’umucungagereza w’umugore wafashwe amashusho ari gusambana n’imfungwa ashinzwe kurinda mu kumba yari ifungiwemo byatumye ahita atangira gukorwaho iperereza.
Muri aya mashusho,uyu mucungagereza wari wambaye imyenda y’akazi, yari yizihiwe ari kumwe n’iyi mfungwa humvikana amajwi ya radio yari muri ako kumba k’imfungwa.
Aya mashusho yakwirakwijwe,yafashwe n’indi mfungwa yari itunze telefoni mu buryo butemewe.
Mu gufata ayo mashusho,iyi mfungwa yayafashe yagize iti: “Uko niko twibereyeho muri Wandsworth.”
Abapolisi ndetse n’abayobozi ba gereza bari gukora iperereza kuri aya mashusho y’iminota isaga ibiri yafatiwe muri gereza ya kabiri nini mu Bwongereza iri mu majyepfo ya London.
Gereza HMP Wandsworth ntabwo aribwo bwa mbere iciye ibintu kuko no mu mpeshyi ishize nabwo imfungwa yitwa Daniel Khalife yaje kwihisha mu ikamyo igemura ibiryo iratoroka,bayishakisha uruhindu.
Kubera ibyagaragaye muri iyi video,benshi bari gutera rwenya ku rubuga rwa X ko iyi atari gereza kuko ngo izi mfungwa zihabwa ifunguro gatatu ku munsi,zireba TV uko zishaka ndetse byanarimba zikanasambanya abacungagereza.
Igitangaje nuko muri aya mashusho uyu mucungagereza asambana indi mfungwa iri kubareba iri kunywa itabi ndetse ariyo yabafashe amashusho.
Kuva mu mwaka wa 2013, abacungagereza barenga 80 barirukanwe abandi barahanwa kubera kugirana imishyikirano n’abagororwa.
Imibare ya Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko kugeza mu mwaka ushize hafashwe abakozi b’abagore 59 n’abakozi 24 b’abagabo.
HMP Berwyn mu majyaruguru ya Walesniyo gereza yagize amateka mabi kuko abakozi 18 b’abagore basanzwe bafitanye umubano n’abagororwa kuva gereza yatangira mu 2017.
Hari amakuru avuga ko uyu mugore wagaragaye asambana n’imfungwa afite umugabo hanze n’abana babiri.