Videwo ya Rusesabagina Paul yumvikanamo asobanura uburyo yafungiwe mu Rwanda n’uko yafunguwe yateje impaka mu rubanza rwa Dr Munyemana Sosthène ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa.
Byari biteganyijwe ko Rusesabagina atanga ubuhamya mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023, ariko ntibyakunze bitewe n’uko umwunganira mu mategeko yabyanze.
Mu masaha y’ikigoroba, herekanwe videwo ya Rusesabagina ya tariki ya 1 Nyakanga 2023, yifashishijwe nk’ubuhamya bushinjura Dr Munyemana.
Muri iyi videwo, Rusesabagina yatangiye ashimira ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), umugore we, abana be n’abandi ahamya ko bagize uruhare mu irekurwa rye ryabaye muri Werurwe 2023.
Rusesabagina yavuze ko yafashwe arafungwa, ntiyaburana kuko ngo yari azi igihano cyari kimutegereje. Mbere yaho ngo Leta y’u Rwanda yari yashatse kumucecekesha, imuhimbira ibyaha, iramutoteza. Arahamya kandi ko yasimbutse urupfu.
Uyu mutangabuhamya utuye muri USA, akagira ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yavuze ko Abanyarwanda baboshywe. Ati: “Reka nongere nshimire mwese abaharanira amahoro, abaharanira ko Abanyarwanda babohoka kuko bari ahantu habi cyane.”
Umwunganizi w’abaregera indishyi yabwiye uwunganira Dr Munyemana ko videwo ya Rusesabagina ntaho ihuriye na jenoside yakorewe muri segiteri Tumba, aho umukiriya we yari atuye. Ati: “Ko utwereka iyo videwo iratumarira iki? Ibyavuzwe byose bihuriye he na jenoside i Tumba na Munyemana?”
Me Richard Gisagara na we wunganira abaregera indishyi, nk’uko yari yabisabye mu gitondo, yasomeye urukiko inyandiko igaragaza ko Rusesabagina atafunzwe arengana. Igaragaramo uburyo yashinjwe umugambi wo guhungabanya u Rwanda, abinyujije mu mitwe yitwaje intwaro nka FDLR.
Me Gisagara ashingiye kuri iyi nyandiko yitwa ‘Financement Venu d’Europe’ yasohotse mu kinyamakuru La Libération tariki ya 7 Nzeri 2021, yagize ati: “Nk’uko bigaragara muri mudasobwa yafashwe na Polisi y’u Bubiligi y’uwo bari bafatanyije umugambi wo guhungabanya u Rwanda harimo ibikorwa nk’ibyo kwica abantu 9 muri Nyungwe.”
Yakomeje agira ati: “Uyu mwumva yafashaga FDLR. Kuba abishwe ari we ubiri inyuma kugeza n’ubu afatwa nk’ufite umutwe w’iterabwoba. Mu bapfuye, iyo haza kuba harimo Umunyamerika, yari kuba agifatwa nk’icyihebe. Ubu ubuhamya bw’uyu ni ubwo gushingiraho mu rubanza nk’uru?”
Rusesabina yatawe muri yombi muri Kanama 2020, afungurwa hashingiwe ku mbabazi yahawe na Perezida Paul Kagame. Ubwo yageraga muri USA, yatangaje ko atemera ibyaha by’iterabwoba yahamijwe n’urukiko.