Umupadiri wo muri Diyosezi Gatulika ya Kabale, Luciano Twinamatsiko, yashyize hanze amashusho amugaragaza ari gutera akabariro.
Ni amashusho yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi, kuri ubu akaba akomeje guhererekanywa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nka X biganjemo abo mu bihugu bya Kenya na Uganda.
Muri aya mashusho Padiri Twinamatsiko agaragara abyinana n’umukobwa ukiri muto bombi bambaye imyenda y’imbere, mbere yo kuyikuramo bagatangira igikorwa cy’abakuze.
Uyu mukozi w’Imana by’umwihariko agaragara anonka amabere y’iriya nkumi y’akataraboneka.
Amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko ba nyirubwite ari bo bayafashe, kuko Padiri ubwe agaragara agenda yerekeza camera mu byerekezo bitandukanye kugira ngo ifotore neza.
Aya amashusho by’umwihariko yatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro bayatangaho ibitekerezo bitandukanye, birimo iby’uko Kiliziya yagakomoreye abasaseridoti na bo bakaba bakora imibonano mpuzabitsina bitabasabye kububa.
Kugeza ubu ntacyo Kiliziya Gatolika muri Uganda iratangaza ku byakozwe n’uriya mupadiri.
Padiri Luciano asanzwe azwi cyane muri Uganda, nyuma yo kumenyekana ubwo yakiraga icyorezo cya Ebola cyibasiye iki gihugu mu myaka yashize.