Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yongeye gushimirwa uburyo asabana anicisha bugufi nyuma yo kugaragara abyinana ikinimba n’intore dore ko atari ubwa mbere yagaragaye abyinana n’abaturage bacinya akadiho.
Hon. Gatabazi yabyinnye iki kinimba ubwo yitabiraga umusangiro wahuje Ibihugu binyuranye birimo u Rwanda, Zimbabwe, Eswatini na Repubulika Centre Africa.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 27 Mata 2022 ubwo Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (Rwanda Cooperation) cyakiraga amatsinda yaturutse muri ibi Bihugu.
Aya matsinda aturutse muri Zimbabwe, Eswatini na Repubulika Centre Africa; yaje mu Rwanda mu rugendoshuri rwo kwiga ku ngingo zinyuranye zirimo gahunda zigamije gufasha abatishoboye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.
Mu mashusho n’amafoto dukesha ikigo Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (Rwanda Cooperation), agaragaza Minisitiri Gatabazi ari mu gikorwa cyo gutarama aho aba abyinana n’intore imbyino y’ikinimba.
Aya mashusho yongeye gutuma Minisitiri Gatabazi ashimirwa uburyo yicisha bugufi ndetse n’uko asabana n’abaturage.
Muhoza Jean D’amour kuri aya mashusho, yagize ati “Ubusabane, umurava, kwicisha bugufi ugira Hon. Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney turabigukundira. Uzadusure i Gatsibo dusabane twizihirwe, tukwereke n’umuco w’iwacu (Igishakamba dance).”
Pamela Mudakikwa na we yagize ati “Ubwiza bw’imbyino gakondo yacu ukongera ibyishimo bya Minisitiri wacu.”
Minisitiri Gatabazi, akunze kugaragara yisanzuye haba mu baturage aba yasuye aho yifatanya na bo mu bikorwa binyuranye byaba ari Umuganda ndetse n’ibyo byo kwidagaduro byo kubyina.
#SouthSouthCooperation is also about embracing each other's cultures.
Enjoy this little snippet from the cocktail reception, when Hon. Minister @gatjmv showed our guests how Rwandans party. https://t.co/o7vJZZStZa pic.twitter.com/TcyVO1HBng
— Rwanda Cooperation (@Cooperation_RW) April 28, 2022