Imwe mu nkuru ziri kuvugwa cyane by’umwihariko ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, ni amashusho y’umuhanzi Kevin Kade ari kumwe na Briana wakanyujijeho mu rukundo na Harmonize, bigakekwa ko aba bombi bari mu rukundo nyuma y’uko bagaragaye bahuje urugwiro.
Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru yuko Umunya-Australiyakazi uherutse gutandukana na Harmonize ari i Kigali
Ibi byatangiye kuvugwa cyane ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Gicurasi 2022 ubwo hasakazwaga amashusho ya Kevin Kade na Briana bari kwishimana muri imwe muri restaurant yo mu Mujyi wa Kigali. Amakuru ava imbere mu nshuti za hafi za Kevin Kade avuga ko aba bahuye mu mpera z’icyumweru turangije, nyuma y’iminsi mike cyane Briana ageze i Kigali.
Havugwa kandi ko Kevin Kade yamenyaniye na Briana muri Tanzania ubwo yajyagayo mu minsi ishize cyane ko hari n’imishinga y’indirimbo yakoreyeyo. Bivugwa ko mu ifatwa ry’amashusho y’imwe mu ndirimbo Kevin Kade yafatiye muri Tanzania yifashishijwe umwe mu bantu b’inshuti za Briana, bamenyanira aho ndetse batangira kubaka umubano n’uyu munsi bakigenderaho.
Ubwo yari akigera i Kigali mu minsi ishize, Briana yabwiye bamwe mu nshuti ze za hafi ko hari umusore w’inshuti ye yifuza ko basangira bakanaganira, birangira bahuye ndetse aha ni naho hafatiwe amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.
Nubwo ariko amashusho ye na Briana akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, Kevin Kade yirinze kugira icyo atangaza ku mubano we n’uyu mukobwa. Mu kiganiro kigufi yagiranye na igihe, Kevin Kade abajijwe niba hari gahunda idasanzwe afitanye na Briana, yavuze ko nta byinshi yavuga ku mubano wabo batigeze babiganiraho, icyakora yahamije ko ari inshuti.
Ati “Ese tubare ko byaba ari nabyo, none se uribaza nabyemera tutigeze tubivugana? Icyo nakubwira cyo Briana ni inshuti yanjye ibindi byo rwose ntacyo ndi bubivugeho.”
Abajijwe ku biri kuvugwa ko ari we uri kumutegurira isabukuru y’amavuko, Kevin Kade yabihakanye, ahamya ko ubwo Briana yazaga mu Rwanda yari afite gahunda yo kwizihiriza uyu munsi mu rw’imisozi igihumbi, icyakora ngo ni ibintu banaganiriye mbere.
Ati “Ari mu Rwanda muri gahunda ze zirimo no kwihizihiriza isabukuru ye y’amavuko. Twabiganiriye kuva ataranaza rwose ariko ibyo kuyitegura byo ntaho bihuriye.”