Guhera kuri uyu wa Mbere, ku mbuga nkoranyambaga mu karere u Rwanda ruherereyemo hari gukwirakwizwa ifoto igaragaraho Perezida ari ku cyapa kimanitse mu mujyi wa Bujumbura rwagati. Iki cyapa kandi cyanditseho amagambo amwifuriza ikaze mu Burundi.
Iyi foto yacishije benshi ururondogoro, cyane ko u Burundi bumaze iminsi bwigaragaza nk’igihugu kitajya imbizi n’u Rwanda. Ni kenshi Perezida Ndayishimiye Evariste uyobora u Burundi yakunze kugaragara yikoma u Rwanda mu mbwirwaruhame ze zinyuranye.
Kuba rero ifoto iriho Perezida Kagame yagaragaye imanitse mu mujyi wa Bujumbura, hari bamwe baketse ko yaba agiye kuhagirira uruzinduko. Gusa ukuri kwabyo guteye ukundi.
Muri iyi minsi u Burundi buri kwitegura inama ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), izabera i Bujumbura kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu guha ikaze ibihugu bigiye kwitabira iyi nama ya COMESA, amafoto y’abakuru b’ibihugu biwugize yashyizwe ku byapa biri hirya no hino mu mujyi wa Bujumbura. Bivuze ko n’abandi bakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, amafoto yabo ushobora guhura nayo ku byapa byo muri uwo mujyi w’ubucuruzi i Burundi.
Ni umugenzo usanzwe muri COMESA ahagiye kubera inama y’abakuru b’ibihugu, bitavuze ko byanze bikunze uwo mukuru w’igihugu washyizwe ku byapa aba azitabira inama.
IGIHE yamenye ko u Rwanda muri iyi nama ruhagarariwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence.
Iyi nama igamije kwigira hamwe uburyo bwo kurushaho kwihuza ku bihugu 21 bigize uwo muryango, by’umwihariko hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi mu mpera za 2023, icyo gihugu cyo mu Majyepfo y’u Rwanda gifunga imipaka gishinja u Rwanda gukorana n’abashaka kugihungabanyiriza umutekano, ibintu u Rwanda rwamaganye rwivuye inyuma.
Muri Nyakanga uyu mwaka impande zombi ziyemeje gucoca ibibazo zifitanye biciye mu biganiro. Hemejwe ko ibyo biganiro bigomba kuba bitarenze uyu mwaka, kandi amakuru IGIHE ifite ni uko iyo gahunda igihari nubwo igihe bizabera cyo kitaremezwa.