Nizeyimana Mirafa yatangaje ko amarozi no gusabwa icya cumi biri mu byatumye asezera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ku myaka 28.
Uyu mukinnyi yabitangarije B&B FM Umwezi ku wa Mbere, tariki 18 Werurwe 2024.
Mu ijambo rye ryuzuye ikiniga, yavuze ko ibirimo amarozi, gusabwa amafaranga n’abo yari yizeye kumufasha ari bimwe mu byatumye asezera uyu mwuga akiri muto.
Yagize ati “Icyanteye gusezera nkiri muto ni ikibazo gikomeye kijyanye n’ubufasha aho wiyambaza umuntu akakwereka ko hari icyo umugomba kugira ngo ubone ubwo bufasha rero ni ikintu cyambabaje.”
“Ikindi narebye ibijyanye n’amarozi bityo ndavuga nti reka mbihagarike kuko kubaho neza ntabwo ari ugukina gusa.”
Yakomeje avuga ko ari umunyeshuri mu bijyanye no gukora amashanyarazi bityo ariho agiye gushyira imbaraga.
Mirafa yari umwe mu bakinnyi beza mu kibuga hagati mu Rwanda, aho yanyuze no mu makipe menshi nka Marines FC na Etincelles z’i Rubavu.
Hari kandi Police FC, APR FC, Rayon Sports, Zanaco FC na Kabwe Warriors zo muri Zambia yaherukagamo mu 2022.