Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya Kazungu Denis ibyaha bumukurikiranyeho, agahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.
Nyuma yo gusobanura imikorere y’ibyaha uko ari 10 bumukurikiranyweho ndetse na we akaburana abyemera byose, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko yahanishwa igifungo cya burundu.
Kazungu Denis, akimara gusabirwa ibihano yahise ahabwa ijambo ngo agire icyo avuga ku byo yasabiwe, asaba imbabazi no gukugabanyirizwa ibihano.
Ati “Ndasaba imbabazi, ngasaba ko nagabanyirizwa ibihano. Ndasaba imbabazi ntakambira urukiko, ntakambira abo nakoreye ibyaha, umuryango nyarwanda, ngasaba imbabazi no kwihangana ku bo nateje ingaruka mu rugendo rw’ubuzima turimo.”
Kazungu Denis kandi yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu imbabazi n’abanyarwanda muri rusange.
Ati “Ndasaba imbabazi cyane cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba yaradutoje kuba intore nkaba narabaye ikigwari. Yadutoje kwihangana ariko sinigeze mbigaragaza. Ndasaba imbabazi cyane cyane abana natwariye ababyeyi, n’ababyeyi natwariye abana babo.”
Mu gihe Kazungu Denis yasabaga imbabazi ku byaha aregwa, abari mu rukiko kwihangana byanze bahita basuka amarira.
Umunyamategeko we, Me Murangwa Faustin, yasabye urukiko kugabanyiriza uwo yunganira ibihano cyane ko harimo impamvu nyoroshyacyaha zishingiye ku kuba yaremeye ibyaha byose ndetse agatanga n’amakuru yuzuye ku nzego z’iperereza.
Imiterere y’ibyaha aregwa
Kazungu Denis abura yemera ibyaha byose aregwa ubwo yabazwaga na Perezida w’Inteko iburanisha niba yemera ibyo akurikiranyweho.
Ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho ibyaha 10 yakoze mu bihe bitandukanye kuko amakuru yatangiye kumenyekana mu 2022.
Bwagaragaje ko abo yishe yabashukishaga amayeri y’uko afite ikibanza, abo yashukishaga akazi no kubahuza n’abazakamuha ndetse n’abandi yakuraga mu tubari dutandukanye.
Abo yagezaga iwe, ngo yabateraga ubwoba, akababwira ko agiye kubica, ko azica n’imiryango yabo nibatamuha ibyo abasabye, ari nabyo byatumaga bamwe bamuha amafaranga abandi bakamwandikira ko bamugurishije ibyo batunze mu nzu zabo n’ibibanza.
Bwagaraje ko ibyo bitagarukiye aho ahubwo yamaraga kubona ibyo ashaka nubundi akabica.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko Kazungu Denis yagiye gutura mu Busanza yiyita amazina ya Dushimimana Joseph, iyo yabaga amaze gukora ibyo byaha byose yasigaranaga ibikoresho by’abo yishe.
Ibikoresho birimo telefoni, ibikoresho bindi cyane ko amakuru yose yabaga yayabakuyeho mbere y’uko abica. Ibyo byatumaga yifashisha telefoni zabo akabona andi makuru abitsemo cyangwa se akajya kubikuza amafaranga yabo.
Uretse kubikuza amafaranga ariko harimo n’abo yigurizaga kuri MoKash, nyuma izo telefone zabo akajya kuzigurisha.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko mu cyobo cyari aho Kazungu yari atuye habonetsemo imibiri 13, ndetse ngo mu mvugo ze yemeje ko ari we wabishe.
Bwasobanuye ko ku cyaha cy’iyicarubozo aregwa kigizwe n’ibikorwa yakoraga bibabaza umubiri yakoreraga abantu mbere y’uko abica bakamuha ibyo yifuza ko bamuha.
Muri ibyo bikorwa harimo kubababaza, kubazirika amaboko n’amaguru, kubaniga, kubakubita n’ibindi bitandukanye yakoze agamije ko bababara cyane bakamuha ibyo asaba.
Bugaragaza ko hari bimwe mu byakuwe mu nzu ya Kazungu yifashishaga birimo n’imigozi.
Ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Ubushinjacyaha bugaragaza ko hari abakobwa yabanzaga kubabaza nyuma akabasambanya mbere y’uko abica.
Guhisha umurambo no kuwushinyagurira, bigaragazwa no kuba yarabishe, imibiri yabo akayita mu cyobo bamwe abagereka hejuru y’abandi.
Ubushinjacyaha busobanura ko ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, hari abantu batandukanaga na Kazungu abambuye ariko ntabice, nyuma akajya abatera ubwoba ko nibavuga ibyababayeho azabicana n’imiryango yabo.
Ku itwara n’ifungiranwa n’umuntu mu buryo butemewe n’amategeko, Ubushinjacyaha busobanura ko ubwo Kazungu yamaraga gushuka abantu akabageza iwe, yabakingiranaga mu nzu bakaba bamaramo iminsi ibiri.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Kazungu akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubujura burimo ubusanzwe n’ubukoresheje ibikangisho, bugaragarira mu bintu Kazungu yatwaraga birimo impapuro z’imitungo y’abo yishe.
Hakaba n’ubujura ashinjwa bw’ibyari mu nzu y’umusore witwa Kimenyi Yves.
Ubushinjacyaha busobanura ko mu byo yibaga harimo telefoni, ibikoresho byo mu nzu, amafaranga, impapuro z’imitungo n’ibindi.
Gusenya inyubako ku bushake ni ikindi cyaha Kazungu ashinjwa, gikomoka ku nzu yakodesheje ari nzima, nyuma yo kuyijyamo akayicukuramo umwobo, asenya inzugi zayo arazijyana.
Gukoresha inyandiko mpimbano, Ubushinjacyaha bushimangira ko amwe mu mayeri yakoreshejwe na Kazungu ari uguhindura amazina kugira ngo atazamenyekana.
Mu masezerano yakoze ubwo yakodeshaga inzu yari yiyise Dushimimana Joseph kandi yarikoreshaga mu bindi bikorwa bitandukanye.
Kubyaha aregwa Kazungu ahawe umwanya yagize ati “Ibyaha ubushinjacyaha bundeze ntacyo bubeshyeho, kuko kuva nagera mu maboko y’Ubushinjacyaha nta kibi nakorewe ku buryo nabashije kuvuga ibyo mbeshya.”
Yakomeje ati “Nta yandi makuru arenze kuri ibyo kuko twaganiriye nabo byinshi. Ntacyo ndenzaho nta n’icyo ngabanyah, o byose narabikoze.”
Abari mu rukiko biganjemo imiryango y’abo yahemukiye, bahise bimyoreza rimwe ndetse bagaragaza agahinda gakabije ku bugome bakorewe.
Kazungu yavuze ko yishe abantu 13, ashimangira ko nta wundi muntu bafatanyaga muri uwo mugambi wo kwica.
Ati “Umugambi nawupanze ku giti cyanjye, nta wundi muntu twafatanyije. Ibikorwa bikomeye by’ubunyamaswa nakoze, nta kintu na kimwe navuga cyari gutuma nkora biriya. Si ubukene mvuge ko ari bwo bwabinteye njya gushaka amaramuko. Nta gisobanuro nabona ku cyo nari ngambiriye.”