Baravuga ngo ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, ni kenshi hagiye havugwa ubujura bukabije mu matora ya Miss Rwanda, gusa hakagenda habura ibihamya bimwe na bimwe ndetse n’ibimenyetso bibihamya.
Nyuma y’imyaka igera kuri itatu yose birangiye hamenyekanye ubujura bwabaye bukorewe Miss Mwiseneza Josiane, aho iyo wahitagamo gutora nimero ye ya 30 ijwi ryawe utanze ritabarwaga ndetse ko bakubwiraga ko hari ikibazo ko ibyo ushatse bitabonetse.
Byaje kwemezwa n’urugero rw’uko mu minota yakurikiranye washoboraga kuba watora indi nimero bigakunda ariko nimero ya Mwiseneza Josiane ntibikunde, bikaba byakomeje kugaragaza uburiganya budasanzwe bwamukorewe ibwo yiyamamazaga.
Ibi kandi bimenyekanye nyuma yuko uwari umuyobozi wa Rwanda Inspiration Bakup yari isanzwe itegura iri rushanwa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid atawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo ruswa ishingiye ku gitsina kuri ubu akaba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo nyuma yaho akazaburana mu mizi.
Kuri ubu kandi iri rushanwa rya Miss Rwanda ntabwo rizahagarara kuko kuri ubu riri mu maboko y’Inteko y’Umuco n’Ururimi mu gihe hagishakishwa uko ryasubirana umwimerere waryo.
Tubibutse ko Miss Mwiseneza Josiane yatorewe kuba Miss popularity (Nyampinga ukunzwe na benshi) muri Miss Rwanda yo mu mwaka wa 2019.