Muri iki cyumweru ku wa kabiri nibwo Minisiteri y’uburezi yatangaje ku mugaragaro amanota y’abanyeshuri barangije amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange (Tronc commun) aho kuri ubu buri munyeshuri wakoze ibizamini areba amanota ye yifashishije ikoranabunga.
Kuri ubu inkuru iriho ni iy’umuhanzikazi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Dorcas aho aba ari kumwe na mukuru we bazwi nka Vestine na Dorcas akomeje gutangaza benshi kubera amanota yagize mu bizamini bisoza icyiciro rusange.
Uyu muhanzi usanzwe ari umunyeshuri yagize igiteranyo cy’amanota icumi bivuze ko mu masomo icumi bakora buri somo yagizemo inota rimwe rimwe.
Benshi batangiye kumugira igitaramo bavuga ko ashobora kuba ahugira mu buhanzi no kwamamara akibagirwa ibyo ku ishuri kuko habuze gato ngo atsindwe asibire.
Mu minsi yashize nibwo urwego rw’igihugu rushinzwe ibizamini NESA rwatangaje ko hahindutse imitangarize y’amanota dore ko mbere uwabaga afite amanota make yabaga yatsinze neza mu gihe uwagize menshi aba yatsinzwe gusa kuri ubu bikaba byarahindutse.